Bibutse abana biciwe i Nyarubaka, basabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside, ababyeyi basabwe kwirinda gutoza abana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo yoretse u Rwanda.

Umuhango wo kwibuka abana bazize Jenoside biciwe i Nyarubaka muri Kamonyi.
Umuhango wo kwibuka abana bazize Jenoside biciwe i Nyarubaka muri Kamonyi.

Tariki 17 Kamena 2016, Inama y’Igihugu y’Abagore yibukiye abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarubaka, ahiciwe abana b’abahungu basaga 75 bakajugunywa mu cyobo kiri ahitwa mu Gitega, mu Kagari ka Ruyanza.

Aba bana bishwe bambuwe ababyeyi babo bari kumwe berekeza i Kabgayi, baturutse ku Kigo Nderabuzima cya Musambira, ahari hamaze kwicirwa abagabo.

Bakayirere Odette, umwe mu babyeyi banyuze iyo nzira, avuga ko icyari giteye agahinda kurusha ari umugore w’Interahamwe wagize uruhare mu kwambura ubusa abana ngo arebe ko ari abahungu kandi na we afite ibibondo.

Yagize ati “Kubona umugore ufite abana b’ibitambambuga bashimishije bamuteye imbabazi, akaba ari we wagize uruhare mu kutwicira abana! Ubwo rero babwiye ababyeyi ngo nibihambire abana kuko bari bagiye babajugunya mu cyobo bataranoga, umubyeyi ufashe isuka ngo ashyireho igitaka bikamunanira”.

Abana bitabiriye kwibuka bagenzi babo ari benshi.
Abana bitabiriye kwibuka bagenzi babo ari benshi.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore, Mukanyandwi Rose, asaba ko buri wese yibona nk’Umunyarwanda aho kwibona mu moko kandi ababyeyi bagaharanira guha abana babo amasomo meza abafasha kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Haracyari bamwe imitima itari yaba uko igihugu cyacu kibishaka. Aho abantu bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bikorwa no mu magambo, ibyo bikaba bigaragaza ko inzira ikiri ndende”.

Kurinda amacakubiri mu bana kandi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Tuyizere Thadee, wasabye ababyeyi n’abarezi gutanga urugero rwiza ku bana.

Ati “’Uwiba ahetse abab abwiriza uwo mu mugongo’. Uru rubyiruko ni twe tugomba kururinda, tugomba rero kwirinda uwabazanaho ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, yashimiye Inama y’Igihugu y’Abagore n’Ihuriro ry’Abana bahuje igitekerezo cyo kwibuka abazize Jenoside , kandi anahamagarira buri wese kurwana urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka