Gasabo: Umukwabu wa Polisi wafashe abajura 27 n’inzererezi 30

Nyuma y’ubujura no gutobora amazu byari byibasiye akagali ka Kimicanga, umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, kuwa kabiri tariki 21/08/2012 Polisi y’igihugu yabyukiye mu mukwabu ita muri yombi abajura 27 n’inzererezi 30 zitagira irangamuntu.

Abajura bahise bajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe hagitegurwa amadosiye agomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera na ho inzererezi zashyikirijwe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Muri uwo mukwabu, hafashwe kandi amakarito 154 y’inzoga ya Uganda Waragi na litiro 180 z’inzoga z’inkorano zizwi nka Muriture ziteza umutekano muke iyo bantu bazinyoye; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Uyu mukwabu wateguwe na polisi mu rwego rwo guhashya abajura n’inzererezi muri ako gace kuko abaturage n’inzego zishinzwe kwicungira umutekano (community policing committee) zagezaga kuri Polisi ibibazo by’ubujura bibugarije.

Abaturage bashimye icyo gikorwa cya polisi kuko umutekano muke batezwaga n’abajura bapfumuraga inzu zabo buri joro bari babirambiwe.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Rogers Rutikanga, asobanura ko icyo gikorwa cyagenze neza kubera ubufatanye mu guhahana amakuru hagati y’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage.

Supt. Rutikanga yahamagariye n’abandi baturage gutera ikirenge mu cya bagenzi babo bamenyasha polisi ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano wabo aho batuye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

amafoto yabo se arihee?

john yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ntakagari ka kimicanga kabaho,mukosore,ako kagari mwashatse kuvuga kitwa kamukina.

Dawid yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka