Rutsiro : Yitabye Imana nyuma y’icyumweru cyari gishize aguye mu mugezi

Umusaza witwa Nkomayombi Stefano w’imyaka 74 y’amavuko yashizemo umwuka tariki 27/08/2012 mu bitaro bikuru bya kaminuza by’i Kigali (CHUK), nyuma y’icyumweru cyari gishize abaganga bagerageza kumwitaho ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Nkomayombi Stefano yari asanzwe atuye mu kagari ka Murambi, umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro. Yaguye mu mugezi ku wa kabiri tariki 21/08/2012.

Abo mu rugo rwe bavuga ko kuri uwo munsi mu masaha ya saa tanu n’igice z’amanywa yagiye mu ishyamba gukokora igiti cyari gihari ashakaho inkwi maze kiramubirindukana kimutura mu mugezi wari hafi aho.

Umusore witwa Nsekerabanzi Anastase ukomoka mu kagari ka Congo Nil gahana imbibi n’ako uwo musaza yari atuyemo, ni we wamubonye bwa mbere ubwo yanyuraga hafi y’uwo mugezi nuko yihutira kubimenyesha umuryango w’uwo musaza.

Nsekerabanzi ati: « Yari mu mugezi, mu mazi, acuramye, umutwe we wafashwe mu mabuye, mpita mpamagara umugore we aramfasha tumukuramo bahita bamujyana kwa muganga».

Abamubonye nyuma y’iyo mpanuka bavuga ko yasaga n’uwapfuye kuko atigeze yongera kuvuga usibye ko yazunguzaga ukuboko ubundi akava n’amaraso mu mazuru.

Abaturanyi be bihutiye kumujyana ku kigo nderabuzima cya Congo Nil, nyuma icyo kigo na cyo kimwohereza ku bitaro bikuru bya Murunda. Kubera ko na byo bitabashije kumuvura, yoherejwe ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ari na ho yapfiriye.

Nta wigeze ugaragara ko yaba yihishe inyuma y’urupfu rw’uwo musaza kuko baba abaturanyi ndetse n’abo mu muryango we bose bavuga ko nta muntu bakeka waba waragize uruhare mu rupfu rwe.

Nkomayombi Stefano yari asanzwe ari umuvuzi gakondo. Yavuraga abarwayi bo mu mutwe. Umuryango we wahisemo gushyingura umurambo we i Kigali kuko nta bushobozi ufite bwo kuwugarura mu karere ka Rutsiro, aho yari atuye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka