Gakenke: Yafatiye umukozi we mu isoko amushinja ubujura

Kuri uyu wa kabiri tariki 28/08/2012, Mukanoheli Marie Chantal utuye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yafatiye uwari umukozi we witwa Siwuzamutuma Nadine mu isoko rya Gakenke amushinja kumwiba ibintu bitandukanye byo mu rugo iwe.

Mukanoheli ucuruza imbuto, yarabutswe uwari umukozi we ashinja kumwiba mu isoko yari yajemo kurangura mu isoko rya Gakenke maze ahita yiruka. Abasore bo mu isoko bamwirukaho baza kumufata maze bamushyikiriza Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke.

Mukanoheli avuga ko umukozi we yazindutse mu gitondo cya kare cyo kuwa gatanu tariki 24/08/2012 agenda adasezeye. Yasanze yamwibye imyambaro irimo amapantalo abiri y’umugabo we, ijipo, imiguru itatu y’inkweto na flash disk ebyiri.

Uyu mukoresha yemeza ko umukozi we ari we wamwibye kubera ko bari bararanye mu nzu, agenda mu gitondo cya kare atamusezeye kandi yanamubona mu isoko akagerageza kwiruka.

Uhereye ibumoso Siwuzatuma ari kumwe n'uwari nyirabuja hamwe n'abapolisi bamujyanye kuri Polisi (Photo: N. Leonard).
Uhereye ibumoso Siwuzatuma ari kumwe n’uwari nyirabuja hamwe n’abapolisi bamujyanye kuri Polisi (Photo: N. Leonard).

Yakomeje avuga ko yari yaramenye ko iwabo ari mu Karere ka Gakenke akaba yari afite gahunda yo gutega moto akajya kumureba mu rugo iwabo.

Siwuzamutuma yemera ko yatwaye Flash Disk imwe ariko agahakana ko yibye ibindi byose. Avuga ko yirukanwe na nyirabuja akamuha gusa amafaranga 1000 yo gutega nyuma yo kumusangana n’umusore wari wamusuye mu rugo.

Yongeraho atari ubwa mbere yari amusezereye mu kazi kuko bwa mbere yamwirukanye amushinja gukubita umwana we. Kuwa kabiri, tariki 21/08/2012 ni bwo yongeye kumusubiza ku kazi.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru, uyu mukobwa w’imyaka 18 yari akiri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, Polisi ikimuhata ibibazo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka