Nyamasheke: Inzererezi zigiye gusubizwa mu miryango

Inzererezi zigera kuri 31 zikomoka mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyamasheke zafatiwe mu karere ka Rusizi zigiye gusubizwa mu miryango nyuma yo kwigishwa.

Ubwo ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge baturukamo babasuraga aho bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kagano mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa kabiri tariki 28/08/2012, aba basore 30 n’umukobwa umwe basobanuriwe ko kuzerera ntacyo byazabagezaho, ahubwo bakwiye kwicara hamwe bagakoresha amaboko yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yagize ati: “u Rwanda turimo si urwo kuba inzererezi kuko ibyo gukora birahari kandi byinjiza amafaranga. Mugende mu byayi babahe akazi no muri VUP (vision 2020 umurenge program)”.

Abayobozi batandukanye basuye urubyiruko rwahoze ari inzererezi none rukaba rwiteguye gusubira mu miryango.
Abayobozi batandukanye basuye urubyiruko rwahoze ari inzererezi none rukaba rwiteguye gusubira mu miryango.

Yabasabye kudashaka kubona ibyo batavunikiye bityo uwo bazongera gufatira mu buzererezi bakaba bazamuhana bihanukiriye. Yababwiye kandi ko ushaka kujya gukora ahandi yajya agenda mu buryo buzwi.

Umuyobozi wa polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke, Superintendent Ntidendereza Alfred yabwiye uru rubyiruko ko ubuzererezi ari icyaha gihanwa n’amategeko, ababwira ko kuba badahanwe ari uko ari ubwa mbere, ubutaha nibongera gufatwa hakazakurikizwa amategeko.

Superintendent Ntidendereza yanasabye gutaha bakajya mu miryango yabo bakaba abaturage beza, bagakora bakiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke bafatiwe mu buzererezi mu mujyi wa Rusizi.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke bafatiwe mu buzererezi mu mujyi wa Rusizi.

Ubu butumwa kandi bwashimangiwe na bamwe mu babyeyi bari baje kureba abana babo babwiye uru rubyiruko ko rukwiye gutaha rugashaka imibereho mu ngo rutabaye inzererezi, rugakoresha imbaraga zarwo kuko nta kamaro ko kuzerera.

Umwe muri uru rubyiruko yatangaje ko inama bagiriwe bazumvise kandi ko bagiye kuzishyira mu bikorwa bagashaka icyabateza imbere.

Abatabashije kubona ababyeyi baza kubatwara ubuyobozi bw’imirenge yabo bwasabwe kubibamenyesha maze ejo kuwa gatatu bakazaza kubareba.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka