Nyanza: Umusore yafatanwe urumogi arugemuye ku igare

Nsengiyumva Jean w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kibaza, akagali ka Butansinda, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza wakekwagaho gukwirakwiza urumogi mu gace avukamo yafatanwe udufunyika 54 twarwo atugemuye ku igare tariki 24/08/2012.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma buvuga ko yari umwe mu bacuruzi b’urumogi bazwi kandi basaga nk’ababigize umwuga muri ako gace. Inzego z’ibanze zari zaramushyize ku rutonde rw’abantu bagomba guhozwaho ijisho kubera gukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Ku bufatanye bw’abaturage n’inkeragutabara zikorera mu murenge wa Kigoma tariki 12/08/2012 bari bagiye kumuta muri yombi agemuye urumogi ku igare ariko bagiye kumufata arabacika; nk’uko Kajyambere Patrick umuyobozi w’umurenge wa Kigoma abivuga.

Kuva icyo gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma bwabaye nk’ubwiyibagije icyo kibazo cy’urumogi akekwaho gucuruza maze nyuma y’igihe gito yongeye kubura ubwo bucuruzi nibwo yafashwe.

Uko abaturage n’inzego zishinzwe umutekano zikorera mu murenge wa Kigoma bagiye barushaho guhana amakuru byaje kumenyekana ko tariki 24/08/2012 hari aho Nsengiyumva ari buze kugemura urumogi nk’uko yari asanzwe abikora nuko asanga bamutegeye mu nzira arunyuzamo ahita atabwa muri yombi.

Akimara gufatwa Nsengiyumva yahise ashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma nabwo bumugeza mu maboko ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo akorerwe dosiye maze ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Nsengiyumva Jean ari mu maboko ya polisi mu karere ka Nyanza kubera gukora ubucuruzi bw'urumogi butemewe mu Rwanda.
Nsengiyumva Jean ari mu maboko ya polisi mu karere ka Nyanza kubera gukora ubucuruzi bw’urumogi butemewe mu Rwanda.

Nsengiyumva Jean yisobanura avuga ko urwo rumogi yafatanwe atari azi ko arufite mu bintu yari atwaye ku igare. Agira ati: “Rwose sinzi umugizi wa nabi wapakiye urumogi mu mizigo yanjye kuko mu byo nari nzi ko ntwaye ntarwarimo”.

Avuga ko urwo rumogi yafatanwe rwapakiwe mu mizigo n’umuntu wayihambiriye ariko ku rundi ruhande abazwa izina ry’uwo muntu avuga ko yarumupakiriye akifata mu kuritangaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma uwo musore yacururizagamo urumogi yishimiye ubufatanye bukomeje buranga abaturage n’inzego z’umutekano mu gutangira amakuru ku gihe y’abantu bakekwaho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge by’amoko anyuranye cyane ibiboneka muri ako gace birimo urumogi n’inzoga z’inkorano.

Ati: “Ibiyobyabwenge nubwo byabyara ifaranga ku rindi amaherezo urabifatanwa kandi imishinga yose wateganyaga kugeraho ikadindizwa n’igifungo uhabwa n’inkiko mu gihe icyaha cyaguhamye”.

Yasabye abantu bakuze kimwe n’urubyiruko gushakishiriza ahandi ibyabahesha amafaranga ariko bakareka kuyashakira mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kimwe no kubinywa kuko nta kamaro bifitiye ikiremwamuntu usibye kwangiza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka