Polisi ishishikajwe no gushakira abaturage bo mu karere amahoro n’umutekano bisesuye

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana, aratangaza ko Polisi z’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’Uburasirazuba zirajwe ishinga n’uko buri muturage uhatuye yagira amahoro n’umutekano bisesuye.

Mu gikorwa cyo gufungura amahugurwa y’abayobozi bakuru muri Polisi ziturutse mu bihugu 12 muri aka karere, kuri uyu wa gatatu tariki 22/08/2012, IGP Gasana yavuze ko bifuza gushyiraho imikoranire ibereye akarere kubera ubugizi bwa nabi bugaragara muri iki kinyejana cya 21.

Yagize ati: “Intego yacu ni ukugira akarere aho abaturage bishimira amahoro n’umutekano birangwamo”.

Yavuze ko nubwo umuryango polisi zo muri ako karere zihuriyemo (EAPCO) ukorera mu karere gusa, Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ibafasha mu guhuza n’ibindi bihugu ku rwego rw’isi.

ICP Martin Amoru, wungirije umuyobozi wa Polisi ya Uganda, witabiriye aya mahugurwa ahuriyemo aba ofisiye bagera kuri 60, yavuze bari kwiga uburyo bagabanya imbogamizi zituma polisi zo mu bihugu byose bigize uyu muryango zidakorana neza.

Hari byinshi polisi zo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba zagezeho nko guhererekanya amakuru y’abakekwaho iterabwoba n’abafashwe, abagurisha abantu n’ibindi byaha ndenga mipaka; nk’uko ICP Amoru yakomeje abivuga.

Aya mahugurwa azarangira tariki 26/08/2012, ni n’umwanya mwiza wo gushaka umuti ku byaha ndengamipaka bimaze kuba byinshi muri aka karere; nk’uko Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazil Harelimana, yabitangaje ubwo yayafunguraga ku mugaragaro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza amahanga amaze kubona ko URWANDA rumaze kugera kure ubijyanye no gukumira ibyaha Police y’Igihugu ifatanyije na Banyarwanda bose muri rusange buri munya
wese nijisho ryamugenzi we.

crispin Rwabudandi yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka