Ngororero: Abajura biba amatungo y’abaturage batangiye gufatwa

Umwe mu bajura bamaze iminsi biba amatungo bakayabaga nyuma bakajya kugurisha inyama kure y’aho bakoreye ubwo bujura yafatiwe mu kagali ka Rususa mu murenge wa Ngororero mu rukerera rwa tariki 22/08/2012.

Uwitwa Bunani Emmanuel yafatanywe inyama z’inka yari yibye agiye kuzigurisha mu karere ka Rubavu. Avuga ko avuka mu Ruhengeri dore ko nta n’ibyangombwa bimuranga yasanganywe.

Iyo nka yari yibwe uwitwa Sindariheba Bonaventure utuye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero. Gusa ngo icyo yifuza ni ukwishyurwa inka ye yahakaga amezi atandatu.

Sindariheba yabonye ko yibwe inka ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo maze atabaza abaturanyi be ndetse n’abo hakurya ye mu murenge wa Ngororero ari nabo bafashe uwo mujura.

Imwe mu mifuka y'inyama yafatanywe Bunani.
Imwe mu mifuka y’inyama yafatanywe Bunani.

Bunani yemeye ko yibye bigoranye kandi yahakanye ko nta bandi bantu bafatanya kwiba amatungo. Abaturage bakeka ko hashobora kuba harimo n’abaturanyi babo bafatanya n’abajura.

Habakubaho Balthazar ushinzwe umutekano mu kagali ka Rususa nawe yemeza ko hari abaturage bashobora kuba bihisha inyuma y’ubwo bujura kuko akenshi hafatwa abantu badakomoka muri uwo murenge hakibazwa ukuntu baba baraboneye amakuru ajyanye n’aho bashaka kwiba.

Nubwo polisi ikorera mu karere ka Ngororero itatwemereye kubaza uwafatanywe izo nyama, yagaragaraga ho amaraso umubiri wose ndetse imyambaro ye yuzuyeho amashokoro n’ibindi bimenyetso bigaragaza ko yagenze ijoro kandi anyura ahantu mu bigunda.

Polisi ikomeje iperereza kugira ngo imenye niba hari abafatanya na Bunani kwiba kandi ngo amarondo agiye gukazwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka