Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

ubundi urukundo rubaho? njyewe sinzi niba rubaho cq rutabaho??? icyakora biterwa???

mugenziphilbert yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

gukunda ni byiza bitewe nuburyo wabyitwayemo

manirafasha egide yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

urukundo rwubuse narwo urukundo rwari urwabakera ubu wapi abeshi barabeshanya

vedaste yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

gukunda nikintu kiringombwa

elia yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Gukunda nibyiza buretseko abakobwa byabarajyiranye gusa bazabwibonaho bamwe

Theo yanditse tariki 17/9/2013 yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

for me, i m sure that it was none of ur business to know if that love was true or not! i m sorry

aka prosking yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Nibyokoko urukundo ruza igiherushakiye.gusa urwubu namayobera pe!!!

costacovich yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

kobandikiranaga wabimenye ute?cg mubamwabuze ibyomwandika ?jyureba ibikureba ubundi uvuge ibya kubaka imitima yabantu

fafa yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

urukundo ni long process kuko ntiwavuga ngo nzabivuga igihe iki n’iki ahubwo birizana uki retrouva warwibonyemo.

Emmanuela yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

gukunda si ugukina,urebyenabi byagusaza.

evariste lucky yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize

jye ibyurukundosinabivugahobyinshi gusa uwobyahiriye asante

callixte yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize

Iyaba umuntu yajaga avuga abyiyumva byakabaye byiza kuko ijambo ndagukunda niryiza ariko turitesha agaciro tubeshyanya hejuru yaryo

alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka