Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

ijambo urukundo niryo kwitondera ukamanza waritekerezaho kuwo ugiye kuribwira murakoze.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Brother Rwose Ndahamye Ntashidikanya Ko Muri Iki Igihe Duhubuka Mukubwira Umuntu Ndagukunda Kandi Uno Munsi Hagaragara Cyane Amakimbirane Mu Ngo Kubera Ko Basigaye Bahura Umunsi Umwe Bagahita Bemeze Kuzabana,abantu Bakwiye Kwitondera Kubwira Umukobwa Ndagukunda,nibyiza Kubimubwira Ariko Mu Gihe Runaka(un Moment Copise),kubwira Umukobwa/umuhungu Ndagukunda Uba Umukunda Koko Cangwa?

Buregarege Lazare yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Jye narashobewe nabuze uwubwira ko ankunda

Diya yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

urukundonurwokwitonderwa.

umuhoza yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

UWO MUSORE NI INDYARYA YASHUKAGA UWO MUKOBWA

peter yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Gukinisha ijambo urukundo sibyiza

philemon yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

urukundo nirwiza,ariko nibarukoresha,ukobikwiye kdi ntiruhutiraho cyereste urwokubeshya.

alias,turabashimiye. yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

alias ndagushimiye cyane kubuhamya uduhaye mumagambo macye,iyaba buri wese yanjyaga atanga ubuhamya kubyamubayeho.murukundo twamenya[mwikorosi]ryokuvuga urukundo aho umuntu,agarukira.musore funga fel mumagambo nawe [muko] alias yahuye ntuva gusenya.ijambo ry’imana rigira riti,rinda umutima wawe kuko ariho ibyubugingo bikomoka.imana murukundo uwukunda akagusanga,mubumana,nkubwiye ntanjye nibwira amahoro wese

alex gasigwa yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

mwaramutse basomyi urukundo nukurwitondera ubu rwabaye ubucuruzi mwitonde kuvuga ubanze ugenzure unasenge Imana,Imana niyo ishobora byose.

pascal yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

ESE KOKO URUKUNDO RUBAHO /NJYEWE MBONA RUTAKIBAHO

BEBE yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Nimungire Inama iyo nkunze umukobwa nkabimubwira ko mukunda ubwo biba birangiye sinongera kumuvugisha ukundi.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Urukundo ni rwiza ikibazo ntirukibaho!

Sibomana yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka