Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

Ndababwira ukuri ko ntamuntu wakundana muminota 30, ashobora kurarikira cg kwifuza,bakobwa kukomere kurukundo rwanyu.

UMURAGWA joseph yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

mbona byose biterwa nabanyiri gukundana, ushobora kurabimubwira ngo uramwibikiye uzabimubwira igihe runaka ugasanga bagukubise gapapu ugasigara uririmba urwombonye, kubivuga siko kubikora urukundo ntadini rugira uwariwe wese yahemuka ntibisaba igihe runaka.

aline yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

mwumve rerombabwirerwosepe!urworukundo ntarwo.kuko niho uzasangango umuntu yasambanye nabadayimoni kuberaguhubuka bagapfa kuvugango ndagukunda.shuti tujyetwitonda.

nizeyimanajmv yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

to say that word" love" is very difficult.

MUNYABUHORO yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

Njye numva umuntu yakunze undi yabimubwira atitaye ku gihe gishize amumenye kuko ufite kubimubwira hashize igihe runaka kd ntagukunde birambuye cg biramba nyamara ugasanga uwabivuze ako kanya urukundo rwabo rurambye.Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

Bitrwa nigihari

Elias yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

Ndagukunda yako kanya, ntibaho murakoze

Gilbert yanditse ku itariki ya: 5-10-2013  →  Musubize

Iyi ndagukunda njye mbona iyi ndagukunda icyiba cyiyihishe inyuma ari uburyarya bwinshi ntarukundo rwiminota30 ibibyose ariko biterwa nuko umuco ugenda uzimira muribibihe murakoze cyane.

Mutabazi Girbelt yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

urwo rukundo njye mbona ari ukubeshyana, ntiwabona umuntu bwambere ngo uhise umukunda byukuri,tureke kubeshya twibukako ari ikosa.

alias yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

NJYE NEMERA URUKUNDO RUBA RUMAZE IGIHE AHO UDWAKAKANYA SINDWEMERA PE ???UBUSANGA ARUNDWIRARI TWESE TURABE AMASO MURUKUNDO KANDI DUSHISHOZE TUREKE GUHUBUKA TUVUGA NGO NDAKWEMERA BANZA UMENYE UWARIWE OR NIMUNTUKI.

toussainte yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

NDAGUKUNDA NIJAMBO RIKOMEYE

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

hari ukuntu bona umwana ukaroba ukumva wakiyongoza byihuse kataragucika cyane nkako uba ubonye ubwambere

gisubizo claude yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka