Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

Urukundo ni ikintu cyo kubahwa nshuti.

Fabien yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

nabayobozi bahaabakobwaakazibamanjekubabwirangondagukundaahanahayezunanyina

ishimwe yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Ijambo Ndagukunda Risigaye Riyanisha Abantu Aho Kubahuza

Bampire yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

KUBIBIKA KURI MEMORYCARD

JAYP NSHIMIYE yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

ijambo ndagukunda rikwiye kubahwa,si iryo guhubukira kandi ryavuzwe mugihe rikubahwa na bose, umwe akaryubahira undi.

Hanyurwimfura Theogene yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Aha Ntawamenya Ubanza Ari terme Umuntu Muhuye Rimwe? Njye Ndaritinya Umuntu Urimbwiye Mbanumva Ntakongera Kumubona Iyo Ampamagaye Nkumva Umutima Usimbutse Pe Aha Ntawamenya.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

Abahanga Nibo Bavuga Ngo Urukundo Ni Injyana Ibyinwa N’abahanga Gusa,wabona Umuntu 1 Ukamusaba Urukundo?Umusore Ntabwo Yari Seliye Rwose.Umukobwa Yarashishoje Cyane.

Johannes Petrus yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

guys,be serious!uzi ikintu gikura abana ku ababyeyi umwe akava i Rubavu undi akava i Sake bakabana!ni danger pee!!

mumporeze diva yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

benshi ijambo ndagukunda basigaye barifata nkimikino singombwa gufata ijambo ryahuje jack na rose rigahuza adam n eva rigahuza iswo nanyoko nkimikino murakoze kumpa umwanya nkuyu

bukuru innocent yanditse ku itariki ya: 26-10-2013  →  Musubize

Ijambo NDAGUKUNDA ryagakwiye kubahwa kuko nijambo rikomeye kandi riremereye jye ndaryubaha ntidukwiye kurikinisha uko tubonye.

MUGEMANA PATRICK yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

twirinde kubwira abakobwa ndagukunda

muhimpundu jean paul yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

jyembona abosore twajya twito nbonbe ijombo nbakunba hari abarigize nki nbamu kanyo

nitwa tewojene yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka