Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

abantu bose ntibazi urukundo gusa nabarufite rugiye gushira kubera guhemukirwa.mungire inama rutarashira

elias yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Muraho Basomwi Biy’inkuru Y’urukund? Mwahura N’Iki? Aho Muzi Ibyambaye Ho? Mutege Amatwi Mbabwire,Burya Koko Utaganiriye Nase Ntamenya Icyo Sekuru Yasize Avuze. Natanjyiye Gukunda Fite Imyaka Cumi N’ine (14) Umukobwa Wese Nakundaga Namucaga Impanzi Ebyiri(2) Ku Ikibero Cyiburyo Nkigihango. Ukotwimukaga Aho Dutuye Bitewe N’ababyeyi Aho Twanjyaga Hose Byabaga Uko Kujyeza Aho Nkunze Abakobwa Mirongo 37 Bose Bafite Ibisajye By’impanzi Zanjye Batanu Muribo Twarabyaranye Ari Ko Ubunaje Kurorwa Ishuro Icyenda (9) Zose Nizindi Shuro Ebyiri (2) Nakubiswe Nkaba Intere Na Guririwe N’abakobwa None Rero Muvandimwe Mwirinde Kubeshya Mutazanjyira Ubumuga Nkubwanjye Dore ko Ijambo"Ndagukunda " Riryoha Ari Ko Rivamo Amarira Yurujijo.<Erega> > Kubaha Uwiteka Nibwo Bwenjye Kandi Kuva Mucyaha Niko Kujijuka,IMANA Ibarinde .

Alias yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

hari abarufata uko biboneye ariko umuntu yarakwiye kubwira urukundo umuntu abonye wese maze kwitegereza abasore benshi babwira abakobwa ndagukunda kd atamukunda ahubwo haricyo bamushakaho urukondo sikintu cyogukinishwa

turimubandi yanditse ku itariki ya: 9-08-2013  →  Musubize

mbere yokuvuga banza utecyereze neza ko waka urukundo mbese nurwakokanya rucyemura ibibazo waba ugize urimwo uganira nanyiramwiza wawe cyangwa koko nurwo kubana akaramata mbaza nkubaze t

alexis gasigwa yanditse ku itariki ya: 9-08-2013  →  Musubize

URUKUNDO RWUBU MBONA ABANTU BARARUGIZE IMIKINO KANDI IJAMBO RY’ IMANA RITUBWIRA KO UDAKUNDA ATAZI IMANA TWITONDE RERO.

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 9-08-2013  →  Musubize

iyo abantu bose bamenyaga akamaro k’ijambo ndagukunda tukarikoresha uko riri habaho urukundo nyakuri

ally bizimana yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

urukundo nirwiza pe arko dukwiye kujya
dukunda twabitekerejeho kuko kutabitekerezaho nibyo bituma ingo zikigihe zisigaye zisenyuka cyane

ishimwe ange micher yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

urukundo nirwiza pe arko dukwiye kujya
dukunda twabitekerejeho kuko kutabitekerezaho nibyo bituma ingo zikigihe zisigaye zisenyuka cyane

ishimwe ange micher yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

urukundo nirwiza pe arko dukwiye kujya
dukunda twabitekerejeho kuko kutabitekerezaho nibyo bituma ingo zikigihe zisigaye zisenyuka cyane

ishimwe ange micher yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

byashoboka nanjye ndabyemera

manirahari marcel yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

nshuti zanjye nashatse umugore ntazineza ko yandukanye numugabo gusa najekumenyako afite abana 3birantangaza ndabyemera gusa nanjye ubuamaze kunanira bigenze nte? mungire inama.

aliasi yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

hari abarufata uko biboneye ariko twibuke ko ari ngombwa mu buzima.

alias yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka