Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?
Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.
Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.
Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.
Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.
Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”
Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”
Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.
Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.
Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.
Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 210 )
Ohereza igitekerezo
|
koko burya urukundo ruradusumbuwa pe! bigezaho tuba abasazi?
erega kwihanga murukundo biragora ntimuzi ko iyumuntuyaku nze abayasaze?
WAMANZA UKABITECYEREZAHO MBEREYOKUBYEMERA URI UMUKOBWA
Harigihe Uhiturivuga Bitewenuko Uwo muvugana Ukoyitwaye Harigihe Ubonutarivuze Yagucika Kdi Akeneyeko Urimubwira
MU BINTU BIKOMEYE BYO KWITONDERA NI IJAMBO NDAGUKUNDA RIGAMIJE KUBAKA FONDATION Y
URUKUNDO RUGAMIJE KUBANA.INZU UKO YABA IMEZE KOSE KU GIHE RUNAKA ITESHWA AGACIRO NA FONDATION YAYO.BANZA UGENZURE NDAGUKUNDA Y
UKURI ITURUTSE MU MUTIMA KDI MBERE YO KUYISUBIZA BANZA UYIGENZURE UTAZARIRIMBA URWO MBONYE.Hi.ubundi tuvugishije ukuri ushobora gukunda umuntu umubonye 1 ? Ubwose imicoye se ra?
Umva rwose mwa bajene mwe,ndagukunda y’umuhungu ya 3Omin surukundo ahubwo nukugirango barebe uko umuntu yigira gusa bafite uko baba babonye umuntu.please be carefull
Tuvugishe ukuri ijambo ndagukunda kurikura kumutima birakomeye pe kuburyo bitafata iminota 30 nubwo nemerako gukunda umuntu bwambere bibaho gusa uwo muhungu nta consience afite
Muravuga?Naba Nabo Barabonanye amaso Kuyandi!Ubwose Abokuri Fcbk Urabavugaho Iki?
Uwo muhungu arabangutsepe! muriyo mminota 30 umuntu ashobora kwifuza no kurarikira, bahungu ndagukunda yacu mureke tuyubahe.
ariko birashoboka da! nonese sihari nigihe ureba umuntu muhuye ukumva uramukunze mutaranavugana.
njye mbona ijambondagukunda harabarigize nkimikino