Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

Ndi umusore nshaka umukobwa wumutima afite urukundo ndashaka uwutarengej 20 kuk nanj mfise 22 RER uwanshak KO tuvugan vyish yandonder kur imail yanja claudenti455 cank kur whatsapp yanj +25769781324 niyo yaba atar iburundi akaba aba hanze yigihug

ntirandekura claude yanditse ku itariki ya: 8-04-2019  →  Musubize

bibaho papa gusa komez ntucike intejye

pacifique yanditse ku itariki ya: 22-09-2019  →  Musubize

ntawakagombye kuba atazi aho yavuye kuko iyo uzi aho wavuye uba ufite aho ugiye cg se ufite icyerekezo

nishirimbere clement yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

nitwandagijimana evariste . turabakurikiye5%5

ndagijimana evariste yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Non nibibi kurivuga iryajambo

SOSTHEN yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Rekangrnama Uwomuvandimwe Kumukunda Mwemere Umvore Nahoadafir Indayaw Ntakundi

Fravier From Burundi yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

nyje ndabona abantu bibagirwa ko tugomba kwirinda icyaha kandi ko nyuma y’ubu buzima hari urubanza ruhwanye n’ibyo tewakoze!

niyonkuru yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

nyje ndabona abantu bibagirwa ko tugomba kwirinda icyaha kandi ko nyuma y’ubu buzima hari urubanza ruhwanye n’ibyo tewakoze!

niyonkuru yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Muraho? Njyewe Nakundanye Numukobwa Ariko Nari Ntaramubwira Ko Mukuna We Arantanga Arambwira ngo Arababaye Kuberaka Ntamubwiye Ko Mukunda. Cyakora Ntitukiri Inshuti. Nza Kore Iki?

Munganyi Abraham yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize

Umva ncuti ndakeka umukunzi wawe warumuzi neza gusa uzatekereze neza ibishuko bibaho wasanga yarasamye iyonda aribyamugwiririye kd wenda ntangeso mbi agira

john yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

nishyano ryateye mube maso mushikame mumana iyo yonyine yabafasha paul niwe wavuze ati:nshobozwa byose na kristo umpa imbaraga mureke natwe adushoboze murakoze ntamuntu ubwe wakwibonera imbaraga.

phinah yanditse ku itariki ya: 15-09-2014  →  Musubize

ubundi umanza kubiteke rezaho mbere yo ku mubwira nda gukunda?

Twahirwa gapole yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Nukuri birabaje!aho dusigaye dushukwa nkimpinja, nabwiraga bagenzibanjyengo tumenyekwifatira umwanzuro,murakoze.

Murusi Divine yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka