Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?
Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.
Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.
Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.
Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.
Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”
Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”
Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.
Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.
Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.
Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 210 )
Ohereza igitekerezo
|
hari abarufata uko biboneye ariko twibuke ko ari ngombwa mu buzima.
urukundo rwubu nibisazi uwashaka yabireka
Urukundo nibisazi uwashaka yabireka umuti nimubyare umwana hanyuma murekane mwemeranyijwe uburyo muzarera,uwomwana
nshuti zanjye
mwisi ntakiryoha nkurukundo kdi ntamuntu waguhitiramo yaba ababyeyi niwowe ubwawe ndagira inama uwo ndakwanze nivamo ndagukunda kdi urwubakiwe kuburyarya rurasenyuka kimwe nurureba kubintu nigihagararo kuko abakobwa benshi nibyo barebaho bigatuma umuhungu abeshya akamwereka ibintu bitaribye mwitonde abahuje ibintu biraza ni mureke urukundo rwamacenga
Bene urwo rukundo ntabwo rukunda kuramba.
Bene urwo rukundo ntabwo rukunda kuramba.
urukundo nirwiza kuko narwo rugomba kubaho mubuzima hahirwa abakundana bakagera kushingano biyemeje.
Nigombwa kuruvuga turushyira nomubikorwa.
Najye mungire inama: Fite umuntu ubwira ko ankunda najye ndabyemera kandi twemeranijwe urukundo rwokubana yewe yanafashe na vance ariko nyuma yibyo mbona haraho ageraho akangora kandi namwimariyemo. kandi numva ntakwemerera undi kubera uwo twaryamanye ntanuwo fite. mugire inama icyo nakora bavandi.
Murakoze.
njye mbona urukundo basigaye barukinamo kubona umukobwa yemerera urukundo abahungu barenze 3 ese aba abafitiye isoko cg umuhungu ubwira abakobwa ba 5 ngo ndagukunda mbese afite umurima azabafumbiramo? ni mureke imikino mukore ibyo muzi
Ibyabaye kuri uwomu sorebibaho ushoborakubona umukunzi ahowaba urihoseicyobisabani umutima ukundanahokuvugango urukundoniSERVICEntabwotubyemeranwaho%nubwo usangarimwenarimwe usangaribyo ariko iyo utitonze usanga ari ugutanga CARE
ibyorero kurijyembona arukwisuzuguza, umugaboyagakwiyekumenyako ari umutwewurugo .ibishyingiranwaniyobitaboneka wowemugabo ukabyisharijaho maze ibyo umugore akabikubahira.
NDASHAKA KUGIRA INAMA WAMUKOBWA WAVUZEKO AKUNDANA NUMUGABO WAKOZE DIVRUCE .BIKUBERE BYIZA UWO MUGABO WAMUREKA KUKO NTAJYA YIHANGANA KANDI UBWO IBYO NIBYO UBONA KUKO UBU ARA CYAKWIHISHA NIMUMARA GUSHAKA UZA BWAHAGIRANA.UWITEKA AGUHIRE.
ibyurukundo rwubu ubigiyemo cyane byagusazapee.ubu umuntu ugukunda nuwo mubanza kuryamana?ibyokoko nibyo?nahimana