Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

Ibyurukuno ni ibyo kwitonderwa,kuko buriya n,uburyarya
bubamo. njye byambayeho

uwase yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

Gukunda sibibi . Ariko nyuma yuko umukobwa yunva
iyo ndagukunda ajye abanza ashishoze.kuko ahubutse,
bishobora kumuviramo ikibazo.

clemence yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

GUKUNDA SI BIBI ARIKO IMANA IJYE IDUFASHA NDAGUKUNDA TUVUGA IJYE IYIHA IMIGISHA

EMMY MBA. yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

GUKUNDA BIBABYIZA UYUFI TE UKUMENYA AKAKWITAHO

BYIGERO JAENDO DIUE yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

BAjye baha bamenya ijambo ndagukunda icyo rivuga .bagire indanga gaciro biyubahe .

alias yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

uwo musore si urukundo yashakaga ahubwo haribindi?yashakaga

jerome yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

Nge ndabona mubyukuri umuntu yakagombwe kuvuga ijambo NDAGUKUNDA nyuma yiminsi60 bamenyanye.

THEO yanditse ku itariki ya: 4-09-2013  →  Musubize

MBERE YO KUVUGA NDAGUKUNDA UJYE UBANZA USABE IMANA YO RUKUNDO RWUZUYE IBIKUVUGIRE NIYO IZI URUKUNDO UKO BARUVUGA

ALIAS yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

MBERE YO KUVUGA NDAGUKUNDA UJYE UBANZA USABE IMANA YO RUKUNDO RWUZUYE IBIKUVUGIRE NIYO IZI URUKUNDO RWUZUYE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

MBERE YO KUVUGA NDAGUKUNDA UJYE UBANZA USABE IMANA YO RUKUNDO RWUZUYE IBIKUVUGIRE NIYO IZI URUKUNDO RWUZUYE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

mu byukuri uretse ko abantu bose batabifata kimwe iyo umenyanye n’umukobwa nta uhita umubwira ko umukunda utaramumenya neza.

mwalimu yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

gukunda biba byiza iyo ubonye ugukunda ntaburyarya,ariko bisigaye bigoye abantu basigaye bakunda ibintu kuruta umuntu.nibyo kwitonderwa kuko biragoye pe!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka