Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

Twire Ngagije Gato Inkuru Irihejuru Nanjye Nakoze Experience Nsanga Urubwiruko Rwishi Mu Rda Arirwo Rukora Cominica Tino Kdi Akeshi Bahamagarana Ntanyungu Zirimo Ahubwo Ari Uguteretana Gusa Urugero Njyewe Naturutse Inyamirambo Nageze Mumugi Ariko Abanutwahuyebose Nategaga Amatwi Nkasanga Ari Ibyurukundo Gundo Gusa Nuko Rero Itumanaho Niryonjyere Imbaraga Murubyiruko

Alias yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

simpamyako urwo arukundo nyakuri ahubwo n’urwagahararo bitewe nirari yariyifitiye

munyabarenzi yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

kubwirwa ngo ndagukunda. gusa ntacyo bimaze.ahubwo kubyereka uwo ubibwiye. niko gaciro.kuko ndagukunda ntibikigoye kubivuga!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

ukunze gutyo bishobora gukomera bitewe numuganbi ufite kuko hari nababeshyanya nimyaka myinshi.kandi ntiwakwiga imico yumuntu utakunze kdi bigaragazwa no kubimubwira,utinze rero yagucika.ikingenzi nugukunda byukuri si igihe.thanks!

nsanzimana jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

ndagukunda yanyuma yiminota mike ntabwo ari iyukuri.

benjamin yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

umva ubwo si icyo nikibazo kweri umfa kubona ntacyo atwaye gusa ubundi ibindi nuwo uzi arahinduka tu!

claude yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Gukunda nibyiza cyane! ariko nyuma yokuku bwirako agukunda ugomba kubanza ugatekeza gatatu 3. mbere yokumusubiza cyego cg woya. ukabanza ukamenya umukobwa ukunze uwariwe cg umuhungungu ukunze uwariwe hagati yabombi buriwese agombo kumenya imico yundi mugihe kitari gito.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

byose biterwanuwo umutima ushaka kuko habayeho hazagumaho nakera barabeshyaga nuko ubu abntu begeranyye cyane muzabaze mukamusoni kobatamubeshye

isiah yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

ubundi erega umuntu ashatse yabireka kuko abakobwa bari hanze hano bakurwaza umutima!

peter yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

ubundi erega umuntu ashatse yabireka kuko abakobwa bari hanze hano bakurwaza umutima!

peter yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Urukundo Ntawumenya uko rwaje wumva wakunze gusa kandi uhita ubitangariza uwo wakunze ntiwategereza ngohabanze hashira igihe cy’iki se?, Ok,harabakunda byukuri ,harinabakunda byo kuryarya kubera ibyo bagamije kuwo bakunze.,but lv happen

Gratien sadju yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Kuvuga ijambo ndagukunda intibikwiye guhubukirwa!kuko iyo uribwiye umukobwa mumaranye igihe gihagije,ahita bona ko utamuryarya!

NZARUBARA EMMY yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka