Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

hari amaganbo 2,’’ndakunda’’ubibwira umuntu mumaranye igihe muri inshuti. ’’nagukunze’’ubibwira umuntu ikibona hatarashira akanya kanini mumenyanye.jye mbona byaba byiza kubivuga hakiri kare kuko utinze wazamera nkawawundi waje gutira impfizi agatinda bakayimutwara. jye mbona kubivuga bitakabaye ikibazo kuwo ubibwira, ahubwo biterwa n’uburyo ubimubwiyemo.

gaju yanditse ku itariki ya: 24-03-2013  →  Musubize

urukundo rwubu ni hora bakobwa ese nawe umenyanye n’umuntu uwo munsi akubwiye utwe twose ati nkeneye gahunda byihuse; ntago ari byiza kuko uko ubyihutisha niko binapfa vuba bitware buhoro uwawe ntaho ajya niyo yakwihisha kumpera z’isi ari uwo uzakunda imbaraga z’urukundo ntaho zijya ziramutembereza zikamukugarurira. aha nanjye byarancanze nahuye nuwankunze mbere ntabyo nzi we bitewe n’igihe abimaranye ahita ambwira aho yari ageze muri plan ze byarangoye kubyakira kd mbona abivuga akomeje.biravuna kubyakira ibitekerezo by’urukundo biryoha iyo bigiye biza etape par etape. ijambo ndagukunda riragoye kurivuga bajye bitonda nge kugeza ubu sindamubwira ko mukunda ariko inshuro abimbwiye ntizibarika so be serious kugirango uge uhorana ukuri.

ibyubu yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

si urukundo ni uburyo bwo kwishakira umwana wo kwirira.

ukuri yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

cyakora kuba yari yagize amahirwe yo guhabwa numero ye ntiyagombaga guhita amubwira "Ndagukunda"! byari kuba byo wenda iyaba yari afite ubwoba bwo kutazongera kumubona ariko kuva yari yabonye numero rwose njye ndamugaye ko yahubutse kurivuga! Erega ubundi mwa basore mwe iyo umukobwa uhise umubwira ririya jambo abona ko utari serious!ntanatinya kubona ko ushobora kuba wamubonyemo ibindi nyamara hari ubwo ushobora kuba wamukunze. So iri jambo twe abakobwa rituryohera iyo tubonye ko koko rivuye kure, kereka kumuntu musanzwe mukundana!naho iyo ari ugutangira riryoha iyo rije hashize igihe nawe uritegereje mbese wumva nawe bimaze kukuzamo...

Love yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

it can be true coz that z how it starts imean lovew

yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka