Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

Umva njye ndabona ijambo ndagukunda ritoroshye kuko nanjye namaze igihe ntararibwira uwo nakunze

Alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

muraho gukunda nibyaza jye nabuze uwo nakunda ngo anyizere najye mwizere

sibomana calixte yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

ijambo ryiza urivuga kare icyuma ugikubita kigishyushye

niyo yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

ESE GUKUNDA UBIMUBWIYE KARE UKAMWAMBIKA FIA EEEH!!! NABYO NAKIBAZO AHUBWO BABA BATINYANYE. 0728879707/0785131234.

FABREGAS yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

ndagukunda ikwiye gukoreshwa naburi wese uma gusima undi mubitekerezo mumikorere ni myifatire nta yandi marangamutima.

musabwayire joas yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

ndumva uwo musore yarahubutse cyane.birakwiyeko murukundo tumanza kwitonda,tugatekereza

ineza alias yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

ndumva uwo musore yarahubutse cyane.birakwiyeko murukundo tumanza kwitonda,tugatekereza

ineza liliane yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

urukundo turwubahe

Claire yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

nawe se umuntu muhuye bwa mbere koko?yaaa sha yaramubeshyaga tuu.

dr mou yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

AHUBWO SE KO N UMWAKA WASHIRA .NDAGUKUNDA NTIYAGAWKWIYE KUBA INDAMUKANYO TURIHE AGACIRO RIKWIRIYE NATWA TUTIRETSE

ANASTASE yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

AHUBWO SE KO N UMWAKA WASHIRA .NDAGUKUNDA NTIYAGAWKWIYE KUBA INDAMUKANYO TURIHE AGACIRO RIKWIRIYE NATWA TUTIRETSE

ANASTASE yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

ndumva ibyo atiribyo guhubukirwa ahaaaa!ndumva bitoroshye

Bagaruka yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka