Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?
Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.
Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.
Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.
Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.
Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”
Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”
Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.
Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.
Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.
Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 210 )
Ohereza igitekerezo
|
ijambo ndagukunda siryo gukinisha umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara
Yewe nanjye kbs hari umu sister nakunze tuganira kenshi ariko ark sindamubwira yuko mukunda kd ndamwemera nawe akanyemera2, mumbwire nzakore iki????
Ijambo ndagukunda rirakomeye tugomba kuryitondera.
GUTINZA INKURU KURUBUGA SIBYIZA
iri jambo si iryo guhubukirwa ugombakurivuga wamaze kumenya uwo uribwira uwo ariwe kugirango ejo udasanga waribeshye bikakugora,ugasanga wiyangirije umutima cg wangije uwo waribwgiye.
Nikoko burya ndagukunda y’uburyarya itandujanye na ndagukunda yukuri nkanjye mfite umukunzi ariko ukotuvuganye nibura agake mvuga ndagukunda ni 3 mbimubwira kuberako mukunda byukuri.abakundana mugezure umuronko urihagati y’urukundo nuburyarya.
sinamurenganya ubwo rwari rumujemo kuko bibaho mfite inshuti twakundaniye muri bus ariko nanjye nari natwawe sibanga.
yewe ririya jambo hari abaryitiranya
murukundo nukwitonda najye nakunze umukobwa maze umwaka kandi sindabimubwira mwiyumvamo kandi nawe afite urukundo iyoduhuyetwese turatinyana
SHA NGESINAKONGERAKURIKINISHA KBS NKURIKIJE IBYAMBAYEHO.
Ijambo urukundo ni ryubahwe, kko si ugupfa kurisohora mukanwa mugihe utabyemeranyaho n’umutima wawe,
gufata icyememezo cyo gusaba urukundo ntibikwiye guhubukirwa in bus my friend!No,ntitugomba kwenderwa aho tubonewe.