Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

ijambo ndagukunda siryo gukinisha umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara

j.claude yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Yewe nanjye kbs hari umu sister nakunze tuganira kenshi ariko ark sindamubwira yuko mukunda kd ndamwemera nawe akanyemera2, mumbwire nzakore iki????

alias yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

Ijambo ndagukunda rirakomeye tugomba kuryitondera.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-01-2014  →  Musubize

GUTINZA INKURU KURUBUGA SIBYIZA

LONGIN yanditse ku itariki ya: 8-01-2014  →  Musubize

iri jambo si iryo guhubukirwa ugombakurivuga wamaze kumenya uwo uribwira uwo ariwe kugirango ejo udasanga waribeshye bikakugora,ugasanga wiyangirije umutima cg wangije uwo waribwgiye.

alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

Nikoko burya ndagukunda y’uburyarya itandujanye na ndagukunda yukuri nkanjye mfite umukunzi ariko ukotuvuganye nibura agake mvuga ndagukunda ni 3 mbimubwira kuberako mukunda byukuri.abakundana mugezure umuronko urihagati y’urukundo nuburyarya.

UWIMANA John yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

sinamurenganya ubwo rwari rumujemo kuko bibaho mfite inshuti twakundaniye muri bus ariko nanjye nari natwawe sibanga.

fifi yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

yewe ririya jambo hari abaryitiranya

Fiston yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

murukundo nukwitonda najye nakunze umukobwa maze umwaka kandi sindabimubwira mwiyumvamo kandi nawe afite urukundo iyoduhuyetwese turatinyana

nambajimana daddy yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

SHA NGESINAKONGERAKURIKINISHA KBS NKURIKIJE IBYAMBAYEHO.

NDAYISABA yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Ijambo urukundo ni ryubahwe, kko si ugupfa kurisohora mukanwa mugihe utabyemeranyaho n’umutima wawe,

E.J.MP yanditse ku itariki ya: 10-12-2013  →  Musubize

gufata icyememezo cyo gusaba urukundo ntibikwiye guhubukirwa in bus my friend!No,ntitugomba kwenderwa aho tubonewe.

Broun Ange yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka