Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

Muraho bavandi nakundanye numusore nyuma azakujya hanze aransezera kdi asiga anyihanangirije ambwirako ankunda naza tuzabana kdi nange ndamukunda cyaneee arko sataniyaranshutse mucinyuma mpitantwaraninda none niyemeje kumubwizukuri arki umunsi umwe ama imbabazi ubundi akisubira kdi ndamukunda nubwonamuhemukiye numusabye imbabazi bishoboka kdi nimana narayizisabye none yanze kuvugisha ndanamuhamagara akankupa kdi yariyambabariye none nimungire inama nkoriki kugirango angarukire kokumubura kwange bishobora gutuma navakuriyisi?

Umwiza Lyliane yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Ese koko birashoboka ko umuntu yabana numuntu bahujwe na facebook?

Mutiganda Theoneste yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Nkabagenzi bange babahungu cg abakobwa twirinde guhubuka kuko bitujyana ahantu tutazi kdi habi

Kaneth Baseg yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Nakundanye numukobwa muhawe namugenziwe wumukobwa nawe wakundanaga numuhungu winshutiyange uwomuhungu mubyukuri twararanaga akajya ahamagara uwomukobwa winshutiye nange akamumpa nkamusuhuza nyuma uwomukobwa azakumbaza komfite gril friend ndamuhakanira nibwo yajekumpamagara kuri 4neyange turaganira ampereza umwana wumukobwa turibwirana nyuma musaba koyampa number ze arazimpa nange muha izange ubwotwakomejekuganira arko wamukobwa waduhuje akajya ambwira nawengo wamukobwa yamubwiyeko ngomvuganeza kdi yumvise nitonda kdi koko ubusanzwe ngira amagambomake ubwo nakomeje kuganiranawe nyuma tueyamye namugenziwange tubiganiraho ko chr we yampujenumukobwa arko nabuze ahonahera ngomubwireko namukunze angira inama yokwikuramo ubwoba nkabimubwira nahise muhamagara ndabimubwira nsanga ahubwo narinaratinze kumubwira iryojambo byaranshimishije ntamuzi nawe atanzi igihe cyarageze turabonana ndamushima nawe aranshima nawawundiwaduhuje nawe araza turabonana nawe turishima gusa nkuko nababwiye ngira amagambomacye umukobwa yakundaga kundega kuriwawundi waduhuje akamubwirako abona ntamwitaho ubwo natangiye kugerageza imin twavuganaga nkanamubwira utugambo twiza wamugenziwe yaje kumbwirako bashaka kuzadusura kukazi nge sinabyitaho arkowe yaje gusura inshutiye arataha abiganirira wawundiwange arababara cyane arko atinya kubimbwira mugenziwe yajekumbwirako byamubabaje ubwonange nahise mpanga ko azakunsura mubyukuri numvaga arinkibisazwe bizarangira arko yaraje arara kuvubwo nabaye nkumusazi ntangirakumukunda bidasazwe doreko arubwambere nariryamanye numukobwa nawenoneho arabibonakonamukunze cyane bitewe nutunu natangiye kumwoherereza wamugenziwe yagize ishyari ashakakuduteranya asanga twese nawumwumva biramushobera ahubwo tubatubonyeko arumwanziwacu gusa naje kujya mumahanga nubuniyo nyiri arko nsiga musezeranyijeko ninza tuzabana naje kubabazwa nuko yambwiyeko atwite arko atwite inda itariyange yansabye imbabazi kuko kumwanga numvaga ntabishobora ndazimuha abwirako iyonda atazayibyara ndamubuza arananira abwirako iyo atekerejeko yampemukiye abura amahoro akaba atakihanganira kuyibyara none mbigenzente ? Konabitekerejeho nkumva aringobwako tutabana kuko naramubajije inti ese ujya kuryamana nuwo musore niwariwamukunze? Arambwira at rwose sinakubeshya ntwaryamana numuntu utamukunda ndongera ndamubaza inti icyogihengewarukintekereza arambwirango yantekereje yamaze kwinjira mucyumba cyumusore kdi kumuhakanira ngontibyaribigishobotse anabwirako ibyabaye byose yarameze nkumurambo none namubwiyeko ntabyihanganira kuko nubundinawe kwihangana byamunaniye nubundi ingeso nticika byazongera kdi ndafuha cyane nawe arabizi narabimubwiye none nimungire inama

Kaneth Badege yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Ok icyonakwisabira ’abakobwa nugushira ubwobabakavuga icyirikumutima bigaragaza ubutwari nurukundo kandibinaha umusore’icyizere ndabizibyambayeho???? Murakoze

Ndumuhanzinyarwanda my neme’ edody nkorera umuzikiwajye irubavu iburengerazuba ? yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Ok icyonakwisabira ’abakobwa nugushira ubwobabakavuga icyirikumutima bigaragaza ubutwari nurukundo kandibinaha umusore’icyizere ndabizibyambayeho???? Murakoze

Ndumuhanzinyarwanda my neme’ edody nkorera umuzikiwajye irubavu iburengerazuba ? yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Ok icyonakwisabira ’abakobwa nugushira ubwobabakavuga icyirikumutima bigaragaza ubutwari

Ndumuhanzinyarwanda my neme’ edody nkorera umuzikiwajye irubavu iburengerazuba ? yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

nukuri ibinu nkibyobireze usibye nomurubyiruko nabubatse izongeso zireze pe! ark birabaje nukwisubiraho kd tubemaso imandezose.

karabo ligence yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

Iryo jambo ryo ni hatari ark ikibabaje kurikigihe nuko abantu babifashe nkumukino ugasanga ku munsi ubwiye abantu barenga batanu ngo urabakunda!ibyo nibiki kko?plz mube serieux(se)kwicyo kintu!!

fifi yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

Muraho bavandi njye mbona urubyiruko dukwiriye kwitonda arababwirwa na babwira murakoze

Ntirugirimbabazi j.bosco yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ijambo Ndagukunda Hari Abarieata Nkiryoroheje Kandi Nirzo Kwitonderwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

na kunze umukombwa ariko sinzi niba we yaba ankunda mugire inama icyo nakora.

minani yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka