Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

mungire inama ndi umukobwa wi mywaka22 mfite inshuti yumugabo wakoze divorce nundi mugore kandi turakundana rwose ariko iyo mukoshreje agakosa gato ararakara akambira ngo abagore bose nibamwe cy ngo ngo ko ushaka kuzana ingeso nk’izo uwo twatanye kandi njye birambabaza ariko nkihangana.none nzabigire gute .ni ahanyu

person yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

urukundo ruri muri bamwe nabamwe ubuse nkumukobwa uba ukundana nabahungu nka batanu aba ashaka kureba uwo arya ariko ntiyerengagiza ko nawe bamurya ahashoboka,ese umuntu wimyaka 17 aba yemerewe gukundana.nice day

alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ngewe nakundanye n’umukobwa wo muri karitsiye nawe arankunda hashize iminsi arankatira atambwiye impamvu none kongera kumwigarurira byaranze kandi ngewe ndamukunda birenze ariko ntagishaka nokunyumva ariko nanjye umutima wokumureka narawubuze none ndagirango mungire inama niba nzakomeza guhatiriza.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Iyi nama ya mugirimbabazi niyo ariko nange nimumfashe nakunze umukobwa ariko nari nsanzwe nkundana na musaza we nyuma aza kugambana nababyeyi be ngo ncike ku mukobwa wabo umukobwa arabimbwira nabaza musazawe akabihakana ese ubwo hagendereye iki?ese muribyo urukundo nyarwo warubonamo ute?

NDUWIMANA yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

iri jambo ndagukunda rirakomeye.kuribwira umuntu muheye sibyo tubyamagane.uwo yahura nabantu bose akababwira atyo.menyako urukundo atari amagambo wirirwa uririmba ahubwo ni ibikorwa.

ntibaziyaremye assadri yanditse ku itariki ya: 28-07-2013  →  Musubize

urukundo rujyana nibikora ntagukunda umuntu utagira naservise nimwe umugezaho

peter yanditse ku itariki ya: 27-07-2013  →  Musubize

bavandimwe mbanje kubasuhuza kuki urukundo murufata ko rutari ibyo mwita urukundo sirwo urukundo rushingiye kubintu si urukundo urwo ni urwinyungu rwose ndabihakanye muzasome abagalati 8 .1 muzarusoba nukirwa ibihe byiza

munyandamutsa eric yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

njye narumiwe rwose ntarukundo rukibaho keretse iyo ugize chance ugakundana numwana muvuka hamwe muri make muziranye ,namafamiye nayo kenshi aba aziranye .icyo gihe ntabwo apfa kukubanira nabi,naho abenshi ni ikitiriro kuba umugore wumuntu kuko ntarukundo,kandi ntabwo rwingingwa.urugero murakundanye ,muramenyanye mupanze mariage ,bafashe irembo, uguze ibirongoranwa,numva bigeze aho mba narangije kumva ko ugiye kumbera umugabo kuko na date yubukwe irapanze habura ukwezi ngo bube wararangije no kumutera inda yawe,nyuma ukamukata byose bigapfa,ubwo se urwo rukundo ruba he ko ntarukibaho.urukundo rwari urwa kera too.ubu ni ukujijishape.

fifi yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

Gukunda bibaho,ubona bitabaho ni uwo byayobeye,yishuka abikundaniye ntabwo gukunda babivuga barabikora kdi gukunda umuntu bitandukanye no gukunda ibye,nuko inda zubu zarangaye naho ubundi gukunda biriho.

mugirimbabazi yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ndashaka gusubiza Emmanuel.umukobwa ugukunda uramumenya,kugirango umenye ko umukobwa agukunda,wirinda kumukunda cyane utarabona ko agukunda.kdi umwitaho cyane murwego rwokumwiyegereza ukamuba hafi,nibwo umumenya vuba.ibyo ukabikora mumezi (Atatu) hanyuma murayo mezi 3 uba wamumenye.kuko nawe iyo arumukobwa wumunyamutima, ushaka umuntu bakundana wamubera umugabo nawe akamubera umugore,yibaza impamvu umwitaho ntacyintu uramubwira cyurukundo,akabitekerezaho,niho uzasanga umuhungu yorohewe murukundo.aba abona utabyitayeho mumagabo,ariko akabibonera mubikorwa.nkwibutseko ibikorwa wamukorera atarukumwereka ko urumunyamafaranga oya!iyo arumuntu ushishoza, uko uhagaze aba abibona.ninaho uzasanga akwitaho cyane kurusha uko wowe umwitaho muguhamagarana nimugoroba,mugitondo.mbese ahora ashaka kumenya uko umeze mubuzima bwawe kuko aba yatangiye kugira impungege ninabwo, uzabona atangiye kujya akumenyesha gahunda ze utazimubajije.ikindi uzasanga yirinda kukwereka ko afite ibibazo kuko aba atarakwizera nkumuntu waba umugabo we,kandi ukabona akubashye cyane.aho niho nawe agutera urukundo rurenze urwo warufite mugitangira, ninarwo rugutera kumubwira ikikuri kumutima.harubwo ahita akubwira ngo nzabitekerezaho nkubwire. icyogihe wirinda kumuha igihe kirekire kuko uba waramwitegereje bihagije,kdi aba yabyemeye. hari nuhita akubwira ngo azabaza iwabo uwo rero aba ashimirwa niwabo, ho nukwitonda aba akwemera ariko ijambo ryanyuma ariryiwabo.ubwo iwabo baba batarakubona.hari nuhita akubwira ngo mfite undi wabimbwiye mbere yawe,uwo uzahite umumbwira ko mwahagarikira ho. uti, ntabwo wabasha gukunda abantu 2 umusezerere mukiraho,kuko harigihe aba amufite koko cg akaba agihitamo iyorero utamusezeye aho bikamara iminsi ashobora nyuma kuzakubwirako yari yarabikumenyesheje mbere, akaba aragutsinze.iyo rero yagukinishaga ashaka kureba niba ubirimo koko nyuma yiminsi mike itarenze 3 aba yagutumyeho akagusaba imbabazi ko yakubeshye hanyuma nibwo uhavana ijambo ryiza rimuturutseho.ubwo ntakindi usabwa urahaguruka ukabimunshimira mundamukanyo wumva igunshimishije.aho ninaho amasezerano yanyu imana iyandikira nibwo umwe aba abaye umukunzi wundi ugatangira gahunda zijyanye nurukundo koko mugatangira gukundana muburyo bufatika kandi bugaragara.

J B yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

urukundo
ni ingenzi ariko biba byiza iyo mukundanye mutaryaryana.

grace yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

ariko murasetsa ye!urukundo ruracyabahe?rwabaye inyungu ntacyo tukibwira abakobwa.

rumazi yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka