Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

Ibi byo birarenze, njye nsigaye nditinya.

DUSABIMANA Ignace yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

NIKI CYAKUMENYESHAKO UMUKOBWA AGUKUNDA

EMANUER yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

hamwe n’ Imana birashokako ukunda umuntu mugihe gito kdi ukabimubwira ntabifate nkuburyarya. njye byambayeho duhuriye muri tax yavaga ikbngo iza ikgli kdi tumeranye neza hashize umwaka nigice.

Gilbert yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ese umuntu abyira undiko amukunda bihereye kuki? urukundo n’ikintu gihambaye cyane so gukunda bijyana n’ibikorwa urugero ndagukunda kuko wamfashije mugikorwa runaka cyari kinkomereye.

rubaduka yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Ese umuntu abyira undiko amukunda bihereye kuki? urukundo n’ikintu gihambaye cyane so gukunda bijyana n’ibikorwa urugero ndagukunda kuko wamfashije mugikorwa runaka cyari kinkomereye.

rubaduka yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

urukundo rwikigihe ni nkamapine y’imodoka nabanayo ageraho agahagarara rwo Ni nkurushinge rwisaha kandi nayo iyo yashizemo amabuye rurahagarara muri make ruraguruka ,njye narumiwe!!!

teta yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

ntampamvu yogutesha abana babandi agaciro kuko urukundo simikino kuko narwo iyo urukinishije ruragutamaza.nigute wabwira ndagunze yiminota 20 kandi abahungu nibo babigiramo uruhare.bagabanye!!!murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Jye numva twabyitondera ukabanza wareba imyitwarire ye niba arimyiza cg afite indi ncuti kugirango utazarinda ukubitanira numusore mugenziwawe mupfuye inkumi murakozecyane.

PATRICK yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

mu by’ukuri rero,sibyiza guhita ubimubwira biterwa N’IGIHE MUMARANYE KUKO USHOBORA KUBIMUBWIRA vuba bigatuma acyeka ko umuryarya

nzayisenga willy isaac yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

mumbabarire kuvuga urukundo uba untonetse murinjye kuko ubu ntarukundo rukhndimo kuko abadada bamwe na bamwe sibeza.

ibrahim yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

Kubyo urukundo,rero,rurakenewe pe!njye nakundanye numukobwa,igihe kigeze njya kuba ahandi hantu maze imyaka 2numva ngo afite undi.MBESE UBWO UWAHEMUTSE NINDE?

John yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

Nukuri uretse kuba umuntu wenyine ariwe uba ahamanya numutima we ubyo avuga,naho ubundi byarakomeye pe.basigaye urukundo bararugize nka Business. Uretse kubona uwo Imana yasize amavuta ikamuha kuruvuga bivuye kumutima,Naho twebwe nka bana babantu ntituruzi.

Immaculee yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka