Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

nange hari umuntu nigeze kubibwira kandi arananyemerera ariko kubera ko nari mpubutse ubu sinkimukunda.

fred nkotanyi yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

aba type nkabo tugomba kubagendera kure

monika yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

A word l love u ,it,s a very strong word,which takes time to mention and wen it iz canciled it,s alwayz so painful ,dat iz y ,longtime courtship iz alwayz advised before marriage so dat no regrets practiced like < iyo mbimenya> during marriage process which very bad.so my sisterz and brotherz let,s not hurry into luv mentioning and accepting to be luved.nic de.

shema Ali saidi yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

NUKUBYITONDERA KUKO BIBA BYUZUYE UBURYARYA KANDI HARI ICYIBYIHISHE INYUMA.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

kuvuga "ndagukunda" byakagombye kujyana n’igikorwa nibwo bibi bihamye neza mumutima w’uwo ubibwiye.

bwandagara yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

ko twashize duhagaze maze nogusaza tudashatse kubera ubuhemu babihemu badukorera hejuru yogutamenya impamvu yatumye wemerera undi urukundo.bajyebabanza gushishoza mbere’ariko bakanareka irari rya ibisi.

bonfils yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

il fout faire attention rwabaye imikino!!!!!!!!!!

cadette yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

aha!!! birakome ndabona Urukundo rwikigihe! ruteye ubwoba none hari mugenzi wange wamaranye numukobwa Imyaka(3) bakundana! bazagukora Ubukwe none bamaranye Ukwezi kumwe bakoze divorose baratandukanye ubwose nibiki? yewe Urukundo rwikigihe. rwabaye Ibibazo?

peter yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

ngewe nitanzeho urugero’ kubwira umukobwa ngo, ndagukunda numva bidashoboka niyo byashoboka’ umukobwawe ntiyabyemera.kuko abayumvako umuryarya, cyangwa ngo nibyikigali tu. sawa.

nsengumuremyi yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

ntabwotwa museka yumvaga kubimu bwira byoroshye kuruta kubyiha nganira murakoze.

uwirinjyiyimana janvier yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

mwene abo bantu bavuga ndagukunda vuba baba bashaka kwirira abana

niyipeter yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

alias, turabashimiye. njyewe numva kandi nkabona bigoye cyane ko wapfa kubwira umuhungu ngo ndagukunda. akenshi ujya kubivuga nawe aba azi neza ko hari icyo aziranyeho nuwo abibwiye.

alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka