Ijambo “Ndagukunda” waribwira umuhungu/umukobwa mumaranye igihe kingana iki?

Ijambo“Ndagukunda” hagati y’umuhungu n’umukobwa si ijambo rikunda kuza vuba ubusanzwe kuko urukundo ruzira uburyarya ari ikintu kigoye, gikomeye kandi kidahita gihutiraho.

Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka “Gare ya Nyabugogo” nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye ku kazi mu ntara, nk’uko ari akamenyero kanjye. Ku bw’amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y’umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n’umuhungu. Nyuma y’iminota nk’itanu, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 yatangiye kuganira n’umukobwa bari mu kigero kimwe.

Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n’umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

Ubwo twari tumaze kugenda nk’iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: “none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.”

Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: “Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.”

Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo “ Ndagukunda” kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y‘iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y’iminsi 134.

Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk’iriya.

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo “ndagukunda” ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n’imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

Abagabo bashatse baganiriye na Kigali Today bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo “ndagukunda” muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya “ndagukunda” ya nyuma y’iminota 30 ari “ndagukunda” y’ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 210 )

Ni byiza kubanza kumenya niba koko imico ye ari myiza ukabona kumubwira ngo nda gukunda

louise yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Imana ibahe umugisha kubwibitekerezo byiza! mutanga ninama mutugezaho zitwubaka! gusa ntange mbyambayeho nkunda umukobwa mpita mubwira burikimwe cyose. ko mukunda! nawe ahita ansubizako ankunda! none ubu twarashwanye nibibazo? nukwitonda, murukundo guhubuka sibyiza! kuko ntange nari Nahubutse muru Kundo. kubona umuntu ugahita umwimariramo ukamubwirako wamukunze! utaramumenya namako? niyo mamvu Ingo zirigusenyuka kurikigihe.!

peter yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Iyo niyo parapara mujya mwumva bavuga. ntabwo kubwira umuntu ndagukunda ari ibintu bishobora guhubukirwa. Mbona umuco waragendeye aho

xxxxxx yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

ntampamvu yo kutavuga ikikurimo

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ubundi uretse abana biki gihe bihuta mu byo rimwe nacrimwe batasobanuje bakuru ibabo. Ubundi hariho steps. Iyo utereta umukobwa muhagararanye hagomba kubamo nibura cm 20. Kumubwira ko umukunda biza nyuma byarateguwe mu bimenyetso kandi ugomba kuba serieux.

kiki yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

bibaho kuko amour ni coup de foudre biza utabitekereje ntawutekereza gukunda undi

Tuyizere willy yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

bibaho kuko amour ni coup de foudre biza uabitekrreje

Tuyizere willy yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

njye numva byagira agaciro cyane ugiye kubivuga hagati y’umukobwa cg umuhungu igihe abanje kubyitondera akabanza akamenya ingesoze mbere yuko amubwira ngo aramukunda hato ejo hatazaza abamusenyera bamubwira andi magambo uko umukobwa yitwara cg uko umuhungu yitwara.thanks

GLORIA yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

ABAKOBWA BAGIRA RUKURUZI KUBURYO UTAMENYA USHOBORAKUBIMUBWIRA

PZ yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

abahungu bikigihe barasaze abontagahunda baba bafite baba bakina

muhayimana henriette yanditse ku itariki ya: 6-04-2013  →  Musubize

NJYE KUBWANJYE NUMVA IJAMBO NDAGUKUNDA WAKARIBWIYE UMUNTU UZI NEZA GUSA NTUHUBUKE KKO UWO UKUNDA URANAMURATA.NDAGUKUNDA RERO NIJAMBO RIKOMEYE.

KHAN yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

"Ndagukunda" nuribwirwa n’umuntu mumaranye igihe uzarihe agaciro kandi umushimire kuko nawe ninkaho aba akubwiye ko mugihe mumaranye hari ibyo yagushimyeho. Wowe mukobwa cyane iyo ubikubwiye yaba atarigeze agushakaho ko mukorara ubusambanyi n’ubundi burara nawe muhungu biba byiza mwigenzura wakoze waba warigeze kumuzindukira ukamubona akibyuka; nyamukobwa rero uwo muhungu ukuzindukira burya agukundira cyane cg akagutera uwinyuma bitewe nuko yagusanze ubyutse

kagabe Paul yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka