Umurenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero ugaragaramo ubuharike butuma havuka abana benshi kandi mu ngo zifite amikoro make.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu rwego rwo gutuma abaturage bo muri ako karere batangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, hagiye kwifashishwa ibimina ngo kuko aribwo buryo bworohera abaturage.
Ababyeyi barasabwa guha urugero rwiza abana mu bikorwa by’isuku mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.
Abaturage bo mu murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bakumirwa mu kurema isoko (abacuruzi n’abaguzi) bazira ko bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzirange (Rwanda Standard Board) kirasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu gucunga no gutahura ibiribwa byo mu Rwanda cyangwa ibyinjizwa rwihishwa mu Rwanda nta buziranenge bifite, nk’uko basanzwe babikora mu kwicungira umutekano.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare n’umuryango w’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare ndetse n’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare b’abakirisitu b’itorero ADEPR, baratabariza abarwayi bo muri ibi bitaro badafite amikoro basaba abagira neza kubafasha kubaho.
Umurenge wa Kavumu uherereye mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba. Ni umwe mu mirenge y’icyaro yitaruye cyane icyicaro cy’akarere ka Ngororero. Ubarirwa kandi mu mirenge igaragara ko ikennye ndetse ukaba n’umwe muyagaragaye mo indwara nyinshi ziterwa n’imirire mibi mu myaka yashize.
Umwana w’imyaka ine y’amavuko witwaga Niyivugabikaba Josué, wo mu murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi yitabye Imana abandi bantu bo mu muryango we bagera kuri 7 nabo bajya mu bitaro ku kigo nderabuzima cya Islamique, intandaro y’urupfu rw’uwo mwana n’uburwayi bwabo mu muryango we bagakeka ko baba barariye ubugari (...)
Bamwe mu rubyiruko ndetse n’abakuze mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu murege wa Base mu karere ka Rulindo basanga kuba babyara cyane ari impamvu y’uko ubutumwa bujyanye no gukoresha agakingirizo budakunze kubageraho.
N’ubwo bamwe mu baturage b’umurenge wa Rwimiyaga batavuga rumwe ku ikoreshwa rya sukari guru bamwe bemeza ko ari isukari nk’izindi abandi bakavuga ko itera inzoka zo mu nda, ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare busaba abaturage kujya bakoresha ibintu bizeye ubuziranenge bwabyo kuko bitabaye ibyo bishobora kubagiraho ingaruka (...)
Bamwe mu batuye agace ka Ndiza mu karere ka Muhanga ngo bafataga igikorwa cyo kwisiramuza nko guta umuco ndetse abakuze bavugaga ko hakwiye kwisiramuza abakiri bato nyamara ubu iyo myumvire ngo imaze guhinduka.
Umushinga utegamiye kuri Leta ukorana n’abafite ubumuga Handicap International urasaba Abanyarutsiro kubafasha gukumira no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka no ku bumuga.
Umuryango mpuzamahanga Delgua watangije igikorwa cyo gutanga ibikoresho bisukura amazi neza n’amashyiga ya kijyambere agabanya imyotsi n’ibicanwa mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe mu rwego kubafasha gusukura amazi bagakoresha amazi meza ndetse no guteka vuba kandi (...)
Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 80 utuye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yatangajwe ko yitabye Imana kuwa mbere tariki 15/09/2014 ariko abantu batunguwe ubwo kuri uyu wa kabiri bajyaga kumushyingura bagasanga umutima we utera.
Bamwe mu babyeyi bigeze kugira abana barwaye bwaki bo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko nta bwaki izongera kurangwa mu miryango yabo cyangwa iy’abaturanyi, kuko ngo basanze kurwaza iyi ndwara ari ubujiji bukabije.
Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cya Finland, ngo bwagaragaje ko abantu basinzira mu gihe cy’amasaha arenga icyenda mu ijoro rimwe baba bafite ibyago byo kurwara kuruta abagira ibibazo byo kubura ibitotsi.
Umubyeyi witwa Everiyana Nyiransengiyumva utuye mu kagari ka Curazo, Umurenge wa Gatore akarere ka Kirehe yabyaye abana batatu umukobwa n’abahungu babiri mu gitondo cya tariki 09 Nzeri 2014 mu bitaro bya Kirehe.
Abenshi mu bakora akazi ko mu rugo mu karere ka Rusizi nta bwisungane mu kwivuza buzwi nka mitweli usanga bafite kandi bakora imirimo ishobora kubaviramo ingaruka, ibi biraba mu gihe buri muturarwanda amaze kugenda asobanukirwa n’akamaro k’ubwisungane mu kwivuza.
Umwana witwa Bikorimana Jean de Dieu w’imyaka 7 y’amavuko yanyweye Kanyanga afite imyaka itatu ahita agira ubumuga bwo kutavuga no kugenda kandi mbere yari muzima.
Mu gihe ikoranabuhanga rishingiye kuri terefoni zigendanwa rikomeje gukwirakwira ku isi, abantu benshi ngo bakunze kuryama bafite terefoni zabo hafi kandi zaka kubera gahunda zitandukanye baba bashaka ko zibafasha mo, nko kwitaba, kubibutsa n’ibindi.
Mukamukomezi Agnes na Karangwa Jean batuye mu mudugudu wa Byahi mu kagari ka Shara mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke barasaba ubufasha bwo kuvuza umwana wabo w’amezi umunani ufite ikibazo kuko aho gukura nk’abandi bana agenda abyimba umutwe.
Abagabo bo mu karere ka Gicumbi bamaze kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwo kwifungisha burundu (Vasectomy) barasobanura ko babikoze babyumvikanyeho n’abagore babo kandi ngo bamaze kubona ibyiza byabyo bakaba bakangurira abakibishidikanyaho gushira ubwoba kubyitabira.
Bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Kivu bavuga ko abaroba isambaza n’amafi mu kiyaga cya Kivu bituma mu mazi kuko nta bwiherero bagira ku nkombe kandi bamara amasaha menshi bari mu mazi, dore ko bamara ijoro ryose baroba, ibi ngo bikaba bishobora guteza ikibazo gikomeye mu gihe haboneka indwara zitandukanye nka korera (...)
Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu wa Kajevuba akagali ka Katabagemu umurenge wa Katabagemu mu karere ka Nyagatare bavuga ko barogerwa abandi bakemeza ko imirire mibi no kutavuza aribyo byitirirwa amarozi, ubuyobozi busaba abaturage kujya bajyana abarwayi kwa muganga kuko aribo bafite ubushobozi bwo kumenya indwara iyo (...)
Umubyeyi witwa Mujawamariya Virginie w’imyaka 26 utuye mu murenge wa Busoro wibarutse abana batatu ku itariki ya 12/08/2014 bikaba bigaragara ko nta bushobozi afite bwo kubarera, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahise bwiyemeza kumubonera ubufasha ndetse no kuzamuba hafi mu buryo bwose bushoboka.
Umushinga HDP (Health Development and Performance) wahuguye urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwiga mu mashuri yisumbuye ku buzima bw’imyororokere mu rwego rwo kururinda kugwa mu bishuko bakiri bato.
Umushinga USAID Ejo Heza ku bufatanye na minisiteri y’ubuzima n’iy’ubuhinzi n’ubworozi, yatangije icyumweru cyo gukangurira abaturage konsa neza mu karere ka Gisagara, ubuyobozi bw’aka karere nabwo bukibutsa abagabo ko nabo barebwa n’imirire y’umwana.
Uhagarariye serivisi yo kuvura indwara zo mu kanwa ku bitaro bya Kabutare, Jean Marie Vianney Kayinamura, avuga ko hari abana bashirira amenyo kubera kurarana ibere mu kanwa.
Abatuye Umurenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke bavuga ko abakobwa bo muri ako gace bakunze gutwara inda batarashaka ahanini ngo kubera imibereho yaho ituma abenshi bajya gushaka akazi mu mujyi wa Kigali bakagaruka batwite inda z’abana batazi ba se.
Iyamuremye Assiel utuye mu metero nke z’isoko rya Byangabo mu Murenge wa Busogo arasaba ubuyobozi gukura imyanda iva mu isoko mu murima we kuko atabasha kuwuhinga ngo awubyaze umusaruro wamwunganira mu gutunga umuryango we.