Nyanza: Baramagana igihuha cy’igabanywa rya Mitiweli basaba abaturage kuyitabira

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buramagana igihuha kidafite ishingiro cyasakaye mu baturage mu minsi ishize kivuga ko amafaranga atangwa mu bwisungane mu kwivuza yagabanyijwe, ahubwo basaba abaturage kwitabira gutanga umusanzu wagenwe igihe kitararenga.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu bukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza buzamara ukwezi bwatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki 04/11/2014 mu mirenge igize akarere ka Nyanza.

Atangiza ubu bukangurambaga, Vincent Nsanganiye, umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyanza, yavuze ko igihuha cyadutse kivuga ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wagabanyijwe ukavanwa ku mafaranga ibihumbi bitatu ugashyirwa ku gihumbi atari ukuri.

Yagize ati “Iki gihuha tutamenye inkomoko yacyo hari abaturage bake bacyumvise baba bifashe gutanga ubwisungane mu kwivuza ngo babanze bamenye ukuri ariko ntibyatinze kumenyakana ko ari igihuha. Ubu rero turabakangurira gutanga ubwisungane mu kwivuza”.

Abaturage basabwe gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza kuko ibivugwa ko wagabanutse ari ibihuha.
Abaturage basabwe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko ibivugwa ko wagabanutse ari ibihuha.

Mu bukangurambaga bwakorewe mu mirenge ya Busoro, Mukingo na Busasamana mu karere ka Nyanza, abaturage bagaragarijwe igipimo cy’abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza bamenyeshwa ko kingana na 66%.

Mu ntego ubu bukangurambaga bufite harimo gushishikariza abantu gutanga ubwisungane mu kwivuza ku buryo uku kwezi k’Ugushyingo 2014 kurangira abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ari 100%, nk’uko byaniyemejwe n’abaturage bo mu karere ka Nyanza mu mihigo y’umuryango.

Abaturage bibukijwe ko gutanga ubwisungane mu kwivuza ari ikintu gitegurwa hakiri kare kugira ngo hazigamwe amafaranga abugenewe, ngo kuko kutabitegura aricyo gituma imiryango imwe n’imwe igizwe n’abantu benshi inanirwa kubishyurira kandi batirengagije akamaro kabwo mu gihe umuntu yafashwe n’uburwayi.

Indi ivugwa nk’impamvu yo gutuma abaturage badatanga ubwisungane mu kwivuza ni ibyiciro by’ubudehe bamwe bashyizwemo bitajyanye n’amikoro yabo, ariko ngo hari gukorwa ubuvugizi ngo ibi byiciro byongere bikosorwe kubo bigaragara ko byibeshyeho kugira ngo buri wese yoroherwe no gutanga ubwisugane mu kwivuza bujyanye n’amikoro ye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

baturage mwamagane ibihuha maze mukurikize amakuru muhabwa n’abayobozi banyu bityo mukangukire gahunda nka mutuelle se sante bityo ubuzima bwanyu burusheho kuba bwiza

musangabatware yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka