Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke baratangaza ko baciye ukubiri no gusangirira ku miheha bitewe nuko bamenye ko ari uburyo bworoshe bwo kwanduramo zimwe mu ndwara zandurira mu gusangiza igikoresho kimwe.
Birashoboka cyane ko igihe umuntu ari koga muri pisine atakwirirwa ayisohokamo igihe ashaka kunyara. Nyamara, hari ingaruka bene ubu bunebwe bwatera ku buzima.
Ababyeyi bo mu karere ka Burera barashishikarizwa kugaburira abana babo indyo yuzuye kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze kuko muri ako karere hakigaragara abana benshi bagwingiye kubera imirire mibi.
Mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore , ababyeyi byumwihariko abagore basabwe kwita ku burere bw’umwana banasabwa gushirika ubwoba bakajya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore tariki 8/3/2014, bamwe mu bagore bakora uburaya mu mujyi wa Muhanga, baratangaza ko mu gihe haje ifaranga ritubutse bibagirwa agakingirizo birengagije ko bakwandura cyangwa ngo banduze SIDA.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Ngoma basabwe kujya bitabira inama zibera iwabo mu midugudu no kuzitangamo ibitekerezo kubyo babona byabafasha mu kwitabira gahunda za Leta neza badahuye n’imbogamizi z’ubumuga bafite.
Umuryango Imbuto Foundation wakoze igikorwa cyo gukangurira abatuye umurenge wa Kanyinya muu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwipimsha ku bushake, kuri uyu wa Gatanu tariki 28/2/2014.
Muri santere ya Rukomo yo mu karere ka Gicumbi abacuruzi bafungiwe imiryango kubera kutagira ubwiherero rusange bw’abaguzi (client) nyuma yo gusanga n’ubwiherero buhari budafite isuku ihagije.
Abashinzwe imibereho myiza mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi barahabwa ubumenyi mu byerekeranye n’isuku kuko hari abibasirwa n’indwara zikomoka ku isuku nkeya.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke byabaye ku wa 15/02/2014 byajyanye no gutaha ku mugaragaro inzu itanga amakuru ku batishoboye bo muri aka karere, by’umwihariko abafite ubumuga.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu rushima inama rugirwa n’umuryango Imbuto Foundation mu kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kuko zibahwitura mu kumenya uko bitwara mu gihe bagezemo no kubona ibisubizo bibaza ku mihindagurikire y’imibiri yabo.
Umuyobozi w’ikigo cyakira abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cya Nyange mu karere ka Musanze aributsa ababyeyi kudahana abana bihanukiriye kuko bishobora kwica ubuzima bw’abana babo nk’uko byagendekeye umwe mu bana barererwa muri icyo kigo.
Bamwe mu bana b’abakobwa biga mu ishuri FAWE Girls School ryo mu karere ka Kayonza baratunga agatoki ababyeyi kuba nyirabayazana w’inda zitateguwe ziterwa abakobwa b’abangavu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi n’isuku n’isukura muri Minisitere y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’Ubiholandi, Mr. Dick van Ginhoven, ari mu Rwanda aho asura ibikorwa by’umushinga wa Wash wegereza amazi abaturage mu turere tw’amakoro n’uruhare wagize mu mibereho y’abaturage.
Bamwe mu bayobozi ku nzego zitandukanye mu karere ka Musanze bakinnye ikinamico ku buryo urubyiruko ruhura n’ibishuko, ndetse n’uko rwabisohokamo hagamijwe kubaha urugero rw’uko rwakwirinda icyorezo cya SIDA.
Abaturage bo mu mirenge ya Gashonga, Nzahaha na Rwimbogo mu karere ka Rusizi barishimira ko bagejejweho amazi meza bakaba batazongera kuvoma ibishanga n’imigezi bavomagamo amazi y’ibirohwa ndetse kenshi bakahandurira indwara zikomoka ku mwanda no gukoresha amazi mabi.
Nkuko bigaragazwa raporo yakozwe n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri za Leta, ibihugu 12 bya mbere bigaragaza ko bifite ababituye bafata indyo yuzuye kandi ihagije biherereye ku mu gabane w’Uburayi.
Mu myaka ine ishize ruhurura itubakiye iri iruhande rw’ikigo nderabuzima cya Bwishyura mu karere ka Karongi yari ntoya umuntu ashobora no kuyisumbuka ; ariko uko imvura iguye ubutaka bugenda butwarwa n’amazi imaze kuba icyobo kirekire.
Abana bagera kuri 37% nibo bonyine babarujwe n’ababyeyi bakivukuka, ibi bikaba bitera ingaruka zitandukanye ku mwana zirimo no kumubuza uburenganzira bwe mu gihe hakorwa igenamigambi, nk’uko bitangazwa n’impuguke mu mikurire y’abana.
Gutangiza ubukangurambaga bw’amezi 6 ku isuku n’isukura ku rwego rw’igihugu byatangirijwe mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi, kubera ko amazi meza ari ikibazo gikomeye muri uyu Murenge. Abaturage bahise bizezwa kugezwaho amazi meza bidatinze.
Ubushashatsi bwakozwe n’inzobere za Kaminuza ya Inserm n’Ishuri Rikuru rya London mu Bwongereza bugaragaza ko inzoga nyinshi zifite ingaruka mbi ku bwonko cyane cyane ku bantu bakuze, mu gihe ubundi bushakashatsi bwakozwe buvuga ko gutera akabariro ku buryo buhoraho birinda ubusugire bw’ubwonko.
Kuba mu busitani ngo biruhura mu mutwe bikanatanga ibyishimo, nk’uko abatemberera ahantu nyaburanga hari imbuga zitoshye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko batemeranywa n’abavuga ko ari iby’abakire.
Abaturage bo mu gasantere ka Bukorota mu kagari ka Mbogo mu murenge wa Gikonko ho mu karere ka Gisagara bavuga ko ikibazo cy’amazi muri aka kagari ari ingorabahizi, ubuyobozi bwo bugahamya ko amazi yahageze ahubwo ko haje kubaho ikibazo cy’amatiyo yangirikiye mu butaka ariko nabyo ngo bikaba biri gukosorwa.
Mu rukerera rwa tariki 11/01/2014 uwitwa Twahirwa Jonas yitabye Imana nyuma y’uko abandi batatu bamubanjirije gupfa bose bazira ikigage banyoye kuri Bonane ubwo bari mu rugo rw’umuturanyi bishimira ko umwaka wa 2013 bawusoje mu mahoro.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Gisagara barishimira uburyo bagenda bafashwa kwikura mu bucyene, ariko ngo baracyafite inzitizi mu rwego rw’uburezi n’ubuzima bagasaba ko zavaho.
Abashakashatsi baturutse mu ishuri Fordham Law School muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baravuga ko ubushakashatsi bakoreye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze umwaka ushize wa 2013, bwagaragaye ko abafite ubumuga bwo mu mutwe batitabwaho kimwe n’abafite ubumuga bw’ingingo.
Umugore witwa Dusabimana Clemantine w’imyaka 25 y’amavuko yabyaye abana batatu b’abakobwa b’impanga, akaba yababyariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata mu ijoro rishyira kuwa 6/1/2014.
Umukobwa witwa Uwitonze Tereza w’imyaka 19 yibarutse abana batatu ku itariki ya 7/12/2013. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare ari naho yabyariye ntiburamusezerera kuko butizeye uko aba bana bazabaho.
Abatuye mu mirenge ya Kigabiro, Munyaga, Munyiginya na Mwurile mu karere ka Rwamagana batangiye umwaka wa 2014 bafite abafashamyumvire ngo bazafasha abubatse ingo n’urubyiruko rubyitegura kumenya amahame remezo y’imibanire mu ngo ndetse n’imyitwarire ikwiye ngo urugo rube rwiza.
Kubera ingamba zafashwe, abanyeshuri batwaye inda mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2013 baragabanutse cyane ugereranije n’abazitwaye mu mwaka wa 2012.