Nkombo: Abagore barashinja abagabo kukitabira kuboneza urubyaro

Abagore bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusisi baravuga ko abagabo babo batarumva neza akamaro ko kuboneza urubyaro kuko bagenda babyara abana hirya no hino kandi badafite ubushobozi bwo kubarera.

Abagabo ngo bazana abana babyaye ku bagore batasezeranye kugira ngo barererwe hamwe n’abandi bikaba ngo bituma abagore bateshuka kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ari nayo mpamvu usanga urugo rumwe rurimo abana barenga icumi.

Ayo makosa abagore bo ku Nkombo bashinja abagabo babo ngo bayakorera mu yindi mirenge aho baba baragiye mu mirimo y’uburobyi bakamarayo iminsi 24 bataragaruka mu ngo zabo.

Shukurani Olive ni umwe mu bagore bo mu murenge wa Nkombo avuga ko ikibatera kubabara cyane ari uko abagabo babo bagarukana abana babyariye mu gasozi kandi n’abo bafite badashoboye kubatunga.

Abaturage bo ku Nkombo ntibarumva neza kuboneza urubyaro.
Abaturage bo ku Nkombo ntibarumva neza kuboneza urubyaro.

Icyakora ngo hari abadashobora kuzana abo bana ariko nabwo ngo biteza ikibazo kuko babamariraho imitungo ku buryo bagaruka mu rugo nta kantu bazanye kandi baba bamaze iminsi 24 mu gasozi baragiye gushaka ibizatunga urugo.

Ku rundi ruhande abagabo bo bavuga ko abagore babo aribo ba nyirabayazana mu kubyara abana benshi kuko ngo banga kuringaniza urubyaro bavuga ko bahura n’uburwayi butandukanye .

Mupenzi Boniface na Habyarimana bavuga ko bagerageza kubwira abagore babo ko bagomba gukoresha agakingirizo kugirango birinde ubwo burwayi batinya bakabatera utwatsi bababwira ko ngo ari amahano.

Ku kibazo cyo kubyara abana benshi hirya no hino bavuga ko biterwa n’umubiri uba wabananiye kubera ko bamara iminsi myinshi batari kumwe n’abafasha babo icyakora ngo si bose bagira iyo ngeso.

Abagabo bo ku Nkombo bavuga ko mu bindi bibaca intege ari uko ababigisha gahunda yo kuboneza urubyaro barimo abayobozi aribo banatanga urugero rubi rwo kubyara benshi bityo bakavuga ko batabyumva neza mu gihe abayobozi nabo babyara uko bishakiye.

Ikirwa cya NKombo.
Ikirwa cya NKombo.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nkombo, Akimana Marie Solange, avuga ko ikibazo cy’imyumvire mike mu kuboneza urubyaro bakizi aho bakiri kuri 28% muri uyu mwaka.

Ibyo ahanini ngo biterwa na bamwe mu baturage babwira bagenzi babo ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku bagore bigatuma abenshi batinya kubikora gusa ariko ngo biri gushyirwamo ingufu ku buryo mu minsi iri imbere iyo myumvire izahinduka.

Umurenge wa Nkombo utuwe n’abaturage ibihumbi 17 bisaga abenshi bakaba ari urubyiruko batuye ku buso bwa kirometero kare 22 kuko igice kimwe cy’umurenge kigizwi n’ikiyaga cya Kivu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka