Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabahushi, Akagari ka Sakara, Umurenge wa Murama wo mu Karere ka Ngoma bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza kuva kera ndetse ko ngo batangiye kuyasaba ubuyobozi kuva ku bw’abami kugera n’ubu.
Umubyeyi witwa Mukarubimbura Brigitte aratangaza ko kurinda umwana imirire mibi nta kiguzi gihambaye bisaba, akaba ariyo mpamvu yiyemeje gufasha abana bafite iki kibazo bo mu Murenge wa Kibirizi atuyemo.
Kubufatanye n’umuryango wa World Vision hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rutarea wo mu karere ka Gicumbi bazindukiye mu gikorwa cyo kwigisha abaturage kwitabira kwandikisha abana babo mu gitabo cy’irangamimerere nyuma y’iminsi 15 bavutse kuko kutandikisha aba babo ari ukubabuza uburenganzira bwabo.
Inzego zirengera uburenganzira bw’abafite ubumuga mu karere ka Kayonza ziratabariza abafite ubumuga bw’uruhu bakunze kwitwa ba “nyamweru” kuko ngo bakomerewe n’ikibazo cy’izuba ribangiriza uruhu.
Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko barimo abanduzwa agakoko gatera SIDA bitewe n’intege nke za zimwe mu ngingo za bo. Ngo ntibabasha gukurikira ubukangurambaga bukorwa kuri icyo cyorezo cyangwa bakazingitiranwa kubera imyumvire iri hasi.
Urubyiruko rwo mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Kigeme rusanga gukoresha agakingirizo ntawe byari bikwiye gutera isoni kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda virusi itera SIDA mu gihe kwifata bidashoboka.
Abaturage b’Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa guhagurukira kwita ku isuku yo ku mubiri n’iyo mu ngo kuko bigaragara ko badohotse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratanga za ko kubera ubukangurambaga bukorwa hirya no hino abaturage bitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bagenda biyongera.
Abatuye Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara baratangaza ko bamaze kumenya uburyo bakoresha mu guhangana n’indwara ya Malariya ikunze kuhaba kubera guturira ibishanga.
Mu rwego rwo kurwanya imyotsi ituruka ku bicanwa yoherezwa mu kirere hamwe n’indwara z’ubuhumekero ndetse n’iziterwa n’umwanda, umushinga DelAgua urimo gutanga imbabura zikoresha ibicanwa bike kandi zitagira imyotsi hamwe n’ibikoresho biyungurura amazi ku miryango 17437 yo mu karere ka ngororero.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyumba mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye buratangaza ko bwasanze gukorana n’inzego z’abagore mu gukusanya imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bitanga umusaruro.
Mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, haracyagaragara abaturage bafite umwanda mwinshi haba ku mubiri cyangwa ku myamboro, bamwe bakavuga ko babiterwa n’ubukene abandi bakavuga ari imyumvire ikiri hasi, bagasaba ubuyobozi gukora ubukangurambaga butandukanye.
Nubwo hari ababyeyi bamaze gusobanukirwa na gahunda yo kwita ku mwana bamugenera ifunguro ryuzuye, haracyari ikibazo kuri gahunda y’imbonezamikurire aho umwana agomba kubuzwa ikibi hadakoreshejwe inkoni usanga itaracengera mu babyeyi.
Abayobozi b’utugari n’abacungamutungo b’amashami y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) barasabwa guhindura imikorere no kuzamura igipimo cy’ubwisungane mu kwivuza kikava kuri 70% kikagera ku 100 % mu byumweru bibiri biri imbere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buratangaza ko ukwezi k’Ukwakira kwari kwahariwe ubukangurambaga ku kwitabira ubwisungane mu kwivuza kwatanze umusaruro ugaragara.
Abaturage bo mu karere ka Burera batuye mu gice cy’amakoro munsi y’ikirunga cya Muhabura, batangaza ko bagira ikibazo cy’imisarane kuko kuyicukura bibagora kubera ko ubutaka bwaho bugizwe n’amakoro gusa.
Abaturage b’Umurenge wa Mugano, mu Karere ka Nyamagabe bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA: mutuelle de santé) baracyari bake, bakavuga ko biterwa n’ubukene n’abandi bumvako leta igomba kuyibishyurira.
Abagize Forumu yo mu karere ka Ngororero yunganira ubuyobozi muri gahunda zitandukanye z’ubuzima, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abakobwa batwara inda bakiri bato ndetse n’ubwitabire mu kuboneza urubyaro bikiri ku rugero rwo hasi.
Abatuye akarere ka Ngoma baributswa ko kubyara abana bashoboye kurera ari ingenzi mu mibereho myiza y’umuryango kuko abana benshi batateganirijwe batera ikibazo mu muryango yaba mu burere, kubitaho ndetse no gukurikirana imibereho yabo.
Abaturage batuye mu karere ka Gakenke barasabwa kurushaho kwita ku isuku y’abana babo kugirango ubuzima bwabo burusheho kumererwa neza kuko iyo umuntu afite isuku agira n’imitekerereze mizima.
Abagore bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusisi baravuga ko abagabo babo batarumva neza akamaro ko kuboneza urubyaro kuko bagenda babyara abana hirya no hino kandi badafite ubushobozi bwo kubarera.
Mu gutangiza icyumweru cyahariwe isuku kuri uyu wa 07/11/2014, ababyeyi bo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwitwa ku isuku y’abana babo ndetse no kurangwa n’isuku ubwabo.
Abacuruzi b’itabi mu isoko rya Ngororero (biganjemo abakuze kuko bose bari hejuru y’imyaka 55) ngo basanga abavuga ko itabi ari ribi bitiranya amoko yaryo kuko irihingwa mu Rwanda nta kibazo ngo ryatera urinywa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buramagana igihuha kidafite ishingiro cyasakaye mu baturage mu minsi ishize kivuga ko amafaranga atangwa mu bwisungane mu kwivuza yagabanyijwe, ahubwo basaba abaturage kwitabira gutanga umusanzu wagenwe igihe kitararenga.
Abagore bo mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara barashima umugoroba w’ababyeyi bagiye bigiramo gutegura amafunguro afite intungamubiri, abari barwaje bwaki ikaba imaze kwibagirana.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abaturage bo mu murenge wa Gahunga n’abo mu karere ka Burera muri rusange gushishikarira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri), kugira ngo nibaramuka barwaye bazabone uko bivuza bitabagoye.
Ikusanyirizo ry’amata ry’i Rusatira “Agira gitereka” ry’abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye, rigurisha amata riba ryakusanyije, ariko rikanagenera abana barangwa n’imirire mibi amata yo kunywa.
Abagize ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB) bizihije isabukuru y’imyaka 20 uwo muryango uvutse, bagaragaza ibikorwa bivuguruza abibwira ko kumugara ari ukubura ubushobozi kuko bafite ibikorwa bitanga akazi no ku badafite ubumuga.
Abacuruzi n’abandi bakorera mu mujyi wa Byumba wo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko kutagira utuntu two gushyiramo imyanda (poubelle) bikurura umwanda mwinshi.
Ababyeyi bibumbiye mu “Urumuri women Club” mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) bari mu bukangurambaga mu mashuri y’abakobwa bo mu ntara y’iburasirazuba babashishikariza kwirinda virusi itera SIDA no kwirinda inda zitateguwe.