Kayonza: “Ba nyamweru” barasaba gufashwa kwirinda izuba

Inzego zirengera uburenganzira bw’abafite ubumuga mu karere ka Kayonza ziratabariza abafite ubumuga bw’uruhu bakunze kwitwa ba “nyamweru” kuko ngo bakomerewe n’ikibazo cy’izuba ribangiriza uruhu.

Ubusanzwe abafite bene ubwo bumuga ngo bashobora gukora imirimo yose ishoboka, ariko bakazirana n’izuba kuko ryangiza bikomeye uruhu rwa bo mu gihe batisize ayo mavuta arufasha kwihanganira izuba.

Gashirabake Emmanuel uhuza ibikorwa by’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu murenge wa Gahini agira ati “Abafite ubumuga bw’uruhu urebye nta kintu barakorerwa. Ku ngingo bagaragara nk’aho nta kibazo bafite ariko uruhu rwa bo ntirwihanganira izuba, kandi nta hantu na hamwe nzi hari amavuta afasha bariya bantu bafite ibibazo by’uruhu”.

Nta mibare twabashije kubona y’abantu bafite bene ubwo bumuga mu karere ka Kayonza ubwo twateguraga iyi nkuru, ndetse no mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wabaye tariki 03/12/2014 nta we ufite ubumuga bw’uruhu waje kubera ikibazo cy’izuba ryavaga.

Abafite ubumuga muri rusange baratabariza bagenzi ba bo bafite ubumuga bw'uruhu kuko ubufasha bahabwa bukiri buke.
Abafite ubumuga muri rusange baratabariza bagenzi ba bo bafite ubumuga bw’uruhu kuko ubufasha bahabwa bukiri buke.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Kayonza, Gakumba Robert, avuga ko icyo kibazo kikiri ingorabahizi, ariko ngo ubuvugizi buzakomeza kugeza igihe umuntu ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose azagira uburenganzira kimwe n’abandi baturage.

Agira ati “Bariya bantu uruhu rwa bo ruba rukeneye amavuta, ayo mavuta rero usanga atanakunze kuboneka mu Rwanda ariko nko hanze araboneka kandi ku giciro kidakabije cyane, ariko ikibazo ni uko usanga mu Rwanda adahari. Bisaba rero gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo umuntu ufite ubumuga ahabwe serivisi nk’undi wese mu buryo butagoranye”.

Amavuta afasha abafite ubumuga bw’uruhu ngo yitwa Sun Care lotion (Seber made) kandi ngo mu bihugu by’ibituranyi nka Kenya na Uganda arahaboneka; nk’uko bitangazwa na Gakumba.

Abafite ubumuga muri rusange barashima ibyo bakorerwa

Muri rusange abafite ubumuga bo mu karere ka Kayonza ngo bashima ibikorwa bibakorerwa mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa bo kimwe n’abandi baturage.

Mu byo bashima harimo mbere na mbere kuba batagifatwa nk’ibicibwa ngo bahezwe mu mbere, kuba barasubijwe uburenganzira ku burezi ndetse no koroherezwa kugera ahatangirwa serivisi n’ubwo na byo bitaragerwaho ijana ku ijana.

Nubwo hari byinshi Leta igenda ikora kugira ngo abafite ubumuga babeho neza, imwe mu nzitizi bagihura na zo ni abantu batarasobanukirwa ko umuntu ufite ubumuga hari icyo ashoboye, ugasanga kenshi ngo bamurebera mu ndorerwamo y’abatagize icyo bamaze agasuzugurwa.

Abafite ubumuga twavuganye bavuga ko bakuriweho iyo nzitizi kandi bagahabwa ubushobozi hari byinshi bakora biteza imbere kandi bagateza imbere n’igihugu muri rusange.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nzineza igihugu cyacu uburyo cyita kubabana nubumuga akaba ari nayo mpvu nizera ntashidikanya ko barimo gutekereza uburyo bakemura icyo kibazo cyababana nubumuga bwuruhu

ikuzo seraphin yanditse ku itariki ya: 5-12-2014  →  Musubize

leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo cyane kandi itarobanuye nkeka ko ubwo iki kibazo cyumvikanye bityo kikaba kizafatirwa umuti gusa babe banazezwa n’umwanya bahawe bakaba batakitwa ibicibwa

gisenyi yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka