Ngoma: Ababyeyi barakangurirwa kwita ku isuku y’abana babo

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe isuku kuri uyu wa 07/11/2014, ababyeyi bo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwitwa ku isuku y’abana babo ndetse no kurangwa n’isuku ubwabo.

Akagali ka Muhurire katangirijwemo iki cyumweru ku rwego rw’akarere kagaragaramo abantu bugarijwe n’isuku nke aho bakanguriwe kwikubita agashyi bakiyitaho bagira isuku yo ku mubili ndetse no ku myambaro.

Ababyeyi beretswe uburyo bwo kwita ku isuku y’umwana mu kumukarabya umwoza n’inzara ze. Abatishoboye bahawe impano zitandukanye zirimo imyambaro, amasabune, amavuta n’ibyo kurya byakusanyijwe n’abakozi b’akarere ka Ngoma ndetse n’abakozi b’ibitaro bikuru bya Kibungo.

Bugenimana Gorette, utuye mu murenge wa Rurenge avuga ko ikibazo cy’isuku nke akenshi giterwa n’imyumvire kuko nta muntu utagira isuku n’iyo yaba ari umukene cyangwa umuhinzi.

Yagize ati “Abantu bagira isuku nke hano usanga bisa n’imyumvire kuko usanga ari mu rugo bose ari uko ndetse n’abana bagakura batyo bakumva ko ari abakene nta suku bagira. Abajyanama b’ubuzima barababwira bamwe bakisubiraho abandi bakanga ariko ubwo ubuyobozi bukuru bwaje baraza guhinduka”.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yuhagira umwana ngo ababyeyi barebereho.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yuhagira umwana ngo ababyeyi barebereho.

Umudugudu ugaragaramo iki kibazo urimo umuriro n’amazi, bityo ubuyobozi bukaba buvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma abantu bawutuye batagira isuku.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirinje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence, avuga ko uretse isuku yo ku mubili no ku myambaro abatuye ako kagali banakanguriwe kugira isuku ku masu bakurungira amazu yabo.

Yagize ati “Isuku y’abana ni ikintu turi kwitaho cyane muri iki cyumweru, twakarabije aba bana ngo tubahe ubutumwa ko ababyeyi bakwiye kwita ku isuku y’abana kuko iyo umwana agiriwe isuku akayitozwa ayikurana. Turanabakangurira kuboneza imbyaro kugirango babyare abo bazashobora kwitaho”.

Icyumweru cyo kwita ku isuku kizakorwa mu mirenge yose 14 igize akarere ka Ngoma aho hazakorwa ibikorwa bitandukanye by’isuku mu mago, ku buriri ku mubili ndetse no ku myambaro no mu byo kurya kugirango hirindwe indwara ziterwa n’isuku nke.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka