Ngoma: Basabye amazi kuva ku bw’abami ariko n’ubu ngo ntibatarayahabwa

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabahushi, Akagari ka Sakara, Umurenge wa Murama wo mu Karere ka Ngoma bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza kuva kera ndetse ko ngo batangiye kuyasaba ubuyobozi kuva ku bw’abami kugera n’ubu.

Akagari ka Sakara gaherereye mu mpinga y’umusozi, aho abahatuye bakora nk’ ibilometro bine bazamuka umusozi bava kuvoma mu gishanga cy’ahitwa Kibaya.

Uretse kuba aka kagari kataragerwaho n’amazi meza ngo n’amashanyarazi ntarahagera, mu gihe hari kubakwa ivuriro riciriritse (Poste de santé).

Ubwo Akarere ka Ngoma kagiraga inama nyunguranabitekerezo yari yitabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, kuwa 05/12/2014, umukuru w’Umudugudu wa Kabahushi, Mujyambere Viateur yasabye minisitiri ko nabo bakibukwa bakagezwaho amazi n’amashanyarazi.

Kubera ubushobozi buke imishinga iza itunganya amazi mu bishanga ngo n'ubwo bavoma kure byibuze bavome amazi meza.
Kubera ubushobozi buke imishinga iza itunganya amazi mu bishanga ngo n’ubwo bavoma kure byibuze bavome amazi meza.

Mujyambere yavuze ko kuva kera bakomeje gusaba amazi ariko ko batarayabona kandi bayakeneye cyane.

Yagize ati “Hari byinshi byakozwe mu karere kacu ariko nyakubahwa minisitiri sinabura kuvuga ibyo abaturage nyobora bantumye, bambwiye ngo muzabahe amazi meza. Nyakubahwa minisitiri aya mazi dusaba numva abakurambere bacu bavuga ko bayasabye guhera ku bw’abami ariko na n’ubu ntiturayabona”.

Muri aka kagari hari kubakwa ivuriro bityo bakabona ko bizabashimisha kurushaho baramutse bahawe amazi ndetse n’umuriro bakarushaho kwesa imihigo neza, dore ko mu bwisungane mu kwivuza bahora baza imbere 100%.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice yavuze ko muri gahunda y’umwaka wa 2015-2016 bashyize mo ko bagomba kongerera imbaraga z’isoko ya Ngamuganda maze ayo amazi akaba yagera i Ruhinga agakomeza na Sakara.

N'ubwo hari abavoma amazi bapomba n'amaboko aba bo bavoma amazi mabi ahitwa Kibara.
N’ubwo hari abavoma amazi bapomba n’amaboko aba bo bavoma amazi mabi ahitwa Kibara.

Avuga kuri iki kibazo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko ibikorwa remezo nk’amazi ndetse n’umuriro ari ibikorwa bihenze bitakwirakwizwa ahantu hose umunsi umwe, bityo ko batakwiheba kuko gahunda yo kwegereza abanyarwanda bose amazi n’umuriro ndetse n’amavuriro n’amashuri ihari.

Yagize ati “Nagira ngo mbabwire ngo ntimwihebe, icyo nabizeza ni uko ubuyobozi bw’igihugu ari gahunda y’uko buri munyarwanda yagerwaho n’amazi meza, umuriro, ubuvuzi n’amashuri. Gahunda irahari ishobora kuba ejo cyangwa ejobundi. Ahari ubushake n’ubuyobozi buraboneka. Mushonje muhishiwe”.

Muri iyi nama abafashe ijambo babaza abenshi bavugaga ikibazo cy’amazi aho batuye bavuga ko bavoma amazi mabi, i Gituku, Sakara, Zaza na Mugesera bavoma ikiyaga, mu gihe ubuyobozi bw’akarere bwo bwemeza ko amazi muri aka karere bageze kuri 80%.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka