Gisagara: Kurinda umwana imirire mibi ngo ntibisaba imbaraga zihambaye

Umubyeyi witwa Mukarubimbura Brigitte aratangaza ko kurinda umwana imirire mibi nta kiguzi gihambaye bisaba, akaba ariyo mpamvu yiyemeje gufasha abana bafite iki kibazo bo mu Murenge wa Kibirizi atuyemo.

Uyu mubyeyi w’imyaka 58 utuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara amaze gufasha abana 13 bo mu Murenge wa Kibirizi kuva mu bana bagaragarwaho imirire mibi. Ibi abikora agamije ko buri mwana yagira imibereho myiza kandi akanabigirira kwigisha ababyeyi uburyo bwo kwita ku bana.

Nyuma yo gushingwa gukurikirana ubuzima bw’abana n’abagore batwite, Mukarubimbura, umujyanama w’ubuzima muri uyu Murenge wa Kibirizi, avuga ko yaje kubona ko gukurikirana bamwe mu bana bafite imirire mibi iwabo byatumaga batava muri icyo kibazo, yigira inama yo gufata bamwe muri bo, akajya abavurira iwe.

Yemeza ko kurinda umwana imirire mibi nta kiguzi gihambaye bisaba ahubwo ari umutima wo kwiyemeza gufasha.

Ati «Oya rwose nta kiguzi gihambaye bitwara, gusa icyo bisaba ni ubwitange naho ibindi ni ubuzima tubamo, guteka, kugirira isuku abo bana umuntu akanagerageza kwerekera ababyeyi babo kugira ngo nabo bajye babyiyibutsa buri gihe ».

Kurinda umwana imirire mibi ngo bisaba ubushake gusa.
Kurinda umwana imirire mibi ngo bisaba ubushake gusa.

Uyu mubyeyi Mukarubimbura kandi, abaturanyi be bavuga ko bamwigiraho byinshi birimo kwitabira kugira imirima y’igikoni, no kugira isuku.

Ibi kandi binagarukwaho n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi Jacques Kabogora, uvuga ko ubu ababyeyi benshi bamaze gufatira urugero rwiza kuri Mukarubimbura, bamwegera akabigisha guteka indyo yuzuye, kugira isuku no kwita ku ngo zabo muri rusange.

Uyu muyobozi kandi asaba abatuye Umurenge wa Kibirizi kwita kuri gahunda y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi mu bana n’ababyeyi batwite bityo imirire mibi ikaranduka burundu muri aka karere batuyemo.

Ati « Uyu mubyeyi ni urugero rwiza mu bandi babyeyi kuko nk’uko babyivugiye bamaze kumukuraho ubumenyi bwinshi mu bijyanye no kwita ku ngo zabo cyane cyane kwita ku mirire y’abana, ku buryo jye mpamya ko imirire mibi imaze no gucika burundu aha iwacu ».

Muri gahunda y’iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi mu bana n’ababyeyi batwite, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwongera guhamagarira n’abagabo kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twabuzwa ni iki kurwanya ikirire mibi kandi dufite byose bishoboka? uyu mukecuru aravuga ukuri , tugendeye ku bwenge bwacu ntabwo abana bacu bakongera gukura nabi kandi ni koko tubyitwararike

nasho yanditse ku itariki ya: 7-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka