Mu Rwanda hatangijwe amahugurwa ku bashinzwe ibikorwa byo gukingira,ibyo ngo bikazatuma umubare w’abana bakingirwa wiyongera kandi bagakingirwa neza.
Abaturage bishimira ibikorwa bitandukanye by’ingabo mu iterambere ry’abaturage cyane ko hari n’abavurwa indwara bamaranye igihe kirekire zarabazahaje zigakira.
Ndacyayisenga Dynamo umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima , RBC, avuga ko umwaka wa 2017 wasigiye abantu 3000 ubumuga kubera ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ivuga ko nubwo mu Rwanda umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, yo ikomeje kwiyongera, igakangurira Abanyarwanda kurushaho gukaza ingamba zo kuyirinda.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bwerekanye ko umwuka Abanyarwanda bahumeka uhumanye ari yo mpamvu ugiye kujya upimwa.
Abantu benshi bakunze kwinubira uburyo imibu ibabangamira kuko iyo umubu urumye umuntu hari ubwo abyumva nk’aho bamuteye urushinge. Igikunze kubangamira abantu ariko, n’uko mu masaha y’ijoro kenshi umubu uduhirira mu gutwi k’umuntu uryamye, yanawirukana nyuma y’akanya gato ukagaruka ku gutwi.
Abayobozi b’Umuryango Global Health Corps uharanira kubaka abayobozi bafite ubushobozi buhamye mu rwego rw’ubuzima, baritegura kwerekeza mu Bwongereza kwakira igihembo bagenewe.
Hari abagabo bo mu Karere ka Rusizi bafite imyumvire itangaje, bakeka ko umugabo wifungishije akonwa nk’ihene bikamuviramo kutongera gutera akabariro.
Umubyeyi witwa Mbabazi Liliane ufite umwana witwa Ndahiro Iranzi Isaac w’imyaka itanu y’amavuko, arasaba uwabishobora wese kumufasha kubona itike yo gusubiza umwana we mu Buhinde kugira ngo avurwe ahatarakira neza.
Gasana Joel yakoze porogaramu yitwa CompanionApp, ifasha abaganga gukurikirana umunsi ku munsi ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ndetse no kumenya niba bafata imiti igabanya ubukana uko bikwiye.
Ngendahayo Jonatha w’imyaka 15 amaze imyaka ine avuye mu ishuri kubera insimburangingo y’ukuguru yifashishaga yangiritse kand iwabo nta bushobozi bafite bwo kumugurira indi.
Amikoro make aracyatuma hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke badashobora kugaburirira abana babo indyo yuzuye bigatuma bahora barwaragurika.
Mu Rwanda kugeza ubu hari abaganga babaga mu mutwe batarenga bane bigatuma ibitaro bihorana urutonde rurerure rw’abashaka ubwo buvuzi.
Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko itazategeka Abanyarwanda umubare w’abo buri wese yabyara, ahubwo itangaza ko hateganywa ikigega buri wese azazigamamo.
Serugo Shadrack (izina yahawe) umaranye diyabete imyaka 10 avuga ko yatakaje ibiro 50 kubera ukuntu iyo ndwara imubabaza ikamubuza amahwemo ikaba yaranamukenesheje.
Abaturage 70 batishoboye bo mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro bishimiye ko batazongera kurembera mu nzu kuko umuryango Rwanda Legacy of Hope wabishyuriye mituweri.
Abasenateri bari mu Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari ntibemeranywa n’Akarere ka Nyagatare ko abaturage 72% aribo bagerwaho n’amazi meza.
Abaturage bo mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi bavuga ko amavunja abarembeje ariko ubuyobozi bwo bukemeza ko nta mavunja agaragara muri aka karere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ku bufatanye n’umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ bagiye kuzana abaganga b’inzobere mu kubaga mu mutwe hagamijwe kuvura indwara z’ubwonko.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba atangaza ko nk’u Rwanda kwirinda malariya ibihugu bituranye ntibigire icyo bikora ntacyo bimaze kuko imibu ikomeza kuzenguruka.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abaganga bake kuko umuganga umwe yita ku bantu 8.500 yakagombye kwita ku bantu 1000 nk’uko bisabwa na WHO.
Nyuma y’amezi atatu Anastasie Kanakuze abyaye abana babiri bafatanye, hari icyizere ko abaganga bazabatandukanya bagakomeza bakabaho.
Banki y’Isi yateye u Rwanda inkunga ingana na miliyari 46Frw azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya indwara yo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Umwana w’imyaka 13 yavunitse akina na bagenzi be bimuviramo indwara ya Kanseri yamuteye ikibyimba cyananiranye kukivura kandi n’umuryango we ntiwishoboye.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko umuryango mpuzamahanga w’abaganga bavura umutima (Team Heart) wagabanyirije u Rwanda miliyoni 22.5Frw ku murwayi wabazwe umutima.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko bwugarijwe n’ikibazo cy’imodoka zitwara abarwayi zizwi ku izina ry’imbangukiragutabara zidahagije.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Werurwe, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byasezereye Uwimana Jeaninne uherutse kubagwa ikibyimba kinini yari afite ku gahanga.
Utuwekigeli Victoire yemeza ko yakize indwara ya kanseri y’ibere kubera ko yamenye ko ayirwaye hakiri kare ahita atangira kuyivuza none ubu ameze neza.
Abantu bane barimo umukecuru bo mu kagari ka Musheri mu Karere ka Nyagatare, bariwe n’imbwa yasaze bajyanywe mu bitaro bya Nyagatare kuvurwa habura urukingo rwo kubatera.
Ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa rigiye kuzajya rikoreshwa mu Rwanda rizatuma umurwayi wabazwe atarenza iminsi ibiri mu bitaro kuko nta bisebe azaba afite.