Yadufashije Espérance, wo mu muryango w’abo byagaragaye ko basigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Nyamabuye muri Muhanga, akamira abaturanyi be yirengagije ko na we yagurisha amata akikenura.
Abaganga bigenga bavuga ko imashini zifashishwa mu buvuzi zihenze, no kuzikora zapfuye bigahenda cyane kuko mu Rwanda nta babizi bahari, bigatuma zitaboneka henshi bityo serivisi zo kuvura zigahenda.
Iyo abantu bavuze ko bagiye muri ‘Sawuna’, ni ahantu haba harateguwe hubakishije imbaho, bagategura aho bicara hakozwe nk’ingazi (escaliers), abaje muri sawuna bakicara kuri izo mbaho, ubundi ubushyuhe buturuka mu mabuye n’inkwi baba bacanye bukajya bubasanga aho bicaye. Ubwo bushyuhe buba buri hagati ya dogere 70°C na 100°C (…)
Inzobere mu buzima, zigaragaza ko indwara yo gutandukana kw’imikaya (diastasis recti) akenshi ituma abifuza kugira mu nda hato batabigeraho bitewe no gutwita ku bagore, kwiyongera ibiro ndetse no gukora imyitozo nabi no guterura ibiro biremereye haba ku bagore cyangwa abagabo.
Mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali hari abangavu babyariye iwabo mbere y’uko bashinga ingo zabo.
Amazi ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’abantu. Abahanga bavuga ko n’ubuzima ubwabwo butangirira mu mazi. Uyu munsi Kigali Today yifashishije imbuga za interineti zitandukanye, irabagezaho ibyiza by’amazi ava mu butaka agasohoka ashyushye yitwa ‘amashyuza’.
Urubyiruko rwiganjemo urwo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo rwongeye gukangurirwa kwirinda icyorezo cya Sida n’inda ziterwa abangavu zikabangiriza ahazaza habo.
Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigiye kumara icyumweru zifatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cyo kuvura ku buntu Abanyarwanda mu Ntara y’Iburasirazuba aho abarenga ibihumbi bibiri (2000) bahabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu.
Muganga Nkusi Agabe Emmy avuga ko iyo umuganga akoze ubushakashatsi akamenyekanisha ibyo ashobora kuvura bituma abantu babimenya bityo na bamwe bajyaga kwivuza hanze y’igihugu bakamenya ko na hano mu Rwanda ubwo buvuzi bashobora kububona.
Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwa Spina Bifida, bamwe bita indwara yo kumera umurizo, barasaba ubufasha bw’uko abana babo babasha kujya babavuriza ku bwisungane mu kwivuza bwa mituweli (mutuelle de santé).
Umuryango Faith Victory Association (FVA) n’indi miryango 15 bakorana mu guharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, iratangaza ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko hari abajyanama b’ubuzima batabikira ibanga abaturage babagana, bigatuma hari ababishisha ntibajye kubasaba serivisi ku kuboneza urubyaro.
Lambert Rubangisa, umuyobozi ushinzwe uburezi mu kigo cyita ku burenganzira bw’abana, SOS mu karere ka Nyamagabe, avuga ko gukorera ku ntego biri mu miti ku gutwita kw’abangavu.
Umuryango wa Imbuto foundation muri iki cyumweru wakomereje ubukangurambaga bwawo mu Karere ka Gisagara, aho ukangurira abaturage kwita ku buzima mu rwego rwo guharanira kugira imibereho myiza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irimo kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari cumi n’ebyiri azifashishwa mu gukomeza gukumira icyorezo cya Ebola.
Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Umuryango Imbuto Foundation mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda barasaba ko gahunda yo gukumira ko abangavu bakomeza guterwa inda zashingira ku muryango no ku rwego rw’umudugudu kuko bigaragara ko abakora ibyo byaha bahishirwa.
U Rwanda rurakoresha ibyuma bifata amashusho bigapima n’umuriro ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo mu kwirinda ko Ebola yakwinjira mu gihugu.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aributsa abaturage b’Akarere ka Burera ko umuntu wese uturuka mu bihugu byagaragayemo indwara ya Ebola agomba kwinjira mu Rwanda anyuze ku mipaka, akabanza gusuzumwa iyi ndwara kuko biri mu ngamba zo kuyikumira mu Rwanda.
Benshi mu Banyarwanda bajya bibwira ko indwara y’igicuri idakira. Kigali Today irabagezaho amakuru atandukanye ajyanye n’indwara y’igicuri yifashishije inzobere kuri iyo ndwara ndetse n’imbuga zitandukanye za interneti.
Umuryango ’Ndera nkure mubyeyi’ urasaba ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo kandi bakabakurikirana umunsi ku munsi, kugira ngo babarinde kugwingira ku mubiri, no mu bwonko.
Abantu batandukanye barya ubuki bakanabukunda ariko hari ababukunda kuko bubaryohera ariko batazi icyo bumaze mu mubiri w’umuntu, hari n’ababurya babukunze nyamara batazi ko bifite ingaruka mbi ku buzima bwabo bitewe n’impamvu zitandukanye. Kigali Today yahisemo kubagezaho bimwe mu byiza byo kurya ubuki.
Indwara y’umuhaha ni indwara mbi ishobora gusigira umuntu ubumuga bwo kutumva, kandi yibasira 85% by’abana bari munsi y’imyaka itatu nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.passeportsante.net.
Ku mashuri ya "New Explorers Girls Academy (NEGA)" ry’Abayislamu i Gashora mu Bugesera, hamwe na GS Rambura Filles (Saint Rosaire) muri Nyabihu ry’Abagatolika, kwiga birakomeje ariko bashobewe.
Denyse Mukeshimana wiga mu mwaka wa kabiri kuri GS Gasagara yifuza aho gutaha hazima n’ibikoresho by’ishuri kugira ngo akomeze kwiga neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buratangaza ko mu mezi atandatu ari imbere buzaba bwamaze guhashya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo no kutagira amacumbi.
Nsengumuremyi Principe utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko amaze gutanga amaraso inshuro 96 kandi ngo ntateze kubihagarika kuko ntacyo bimutwara ahubwo akishimira ko afasha abayakeneye, ndetse akaba yanabihembewe.
Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso gitangaza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubuke bw’ubwoko bw’amaraso adakunze kuboneka (Rhésus négatif), nubwo ntawe urabura ubuzima kubera icyo kibazo.
Ababyeyi barerera mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire Rambura/Fille riri mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu batewe impungenge n’indwara y’amayobera ifata abana babo, bakagaragaza ibimenyetso byo kugagara mu mavi n’amaguru ku buryo uwo ifata atabasha kwigenza n’amaguru.
Minisiteri y’ubuzima MINISANTE yongeye gusaba Abaturarwanda gukaza ingamba zo gukumira ko icyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE)ivuga ko ikirimo kubura byibura abantu ibihumbi 60 bagakwiye kuba batanga amaraso ku bayakenera buri mwaka.
Ubusanzwe amaribori hari abayafata nk’uturango tw’ubwiza cyane cyane bagendeye ku muco nyarwanda. Nyamara abahanga mu buvuzi bemeza ko ari indwara ivurwa kandi igakira. Amaribori agaragara ku bagabo ndetse n’abagore. Icyakora agaragara ku bagore cyane kurusha abagabo.