Gatagara: Serivisi y’igororangingo irimo gutanga ‘rendez-vous’ za Gicurasi 2020

Nyuma y’amezi 10 bakorana na mituweli, abagana ibitaro bya Gatagara babaye benshi ku buryo muri serivise y’igororangingo ubu bari gutanga itariki yo kuzaza kwivurizaho (rendez-vous) za Gicurasi 2020.

Muri serivisi y'ubugororangingo, abana bafashirizwa mu cyumba kimwe n'abantu bakuru
Muri serivisi y’ubugororangingo, abana bafashirizwa mu cyumba kimwe n’abantu bakuru

Guhera tariki 5 Kamena 2018, nibwo ibitaro bya Gatagara byatangiye gukorana na mituweli.

Ibi byatumye umubare w’abo bakira wikuba kabiri kuko muri rusange mu kwezi bakiraga abarwayi babarirwa muri 300, ariko ubu bakira abagera kuri 600 muri serivisi zo gusuzuma, kubaga, kugorora ingingo ndetse no gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo.

Bitewe n’uko kuri ibi bitaro inyubako bafite ari nkeya kuko ari izo mu 1960 Gatagara ishingwa, n’abagomba kwita ku barwayi ari bakeya, bituma batabasha gutanga serivise mu buryo bwihuse. Iyi ni na yo mpamvu ya rendez-vous z’igihe cya kure.

Nyamara ngo gutinda kwakira abagororerwa ingingo bishobora gutuma ubumuga bubatindaho, ntibakire vuba kandi byari gushoboka, cyane cyane ku bana, nk’uko bivugwa na Beatrice Byukusenge, umuyobozi w’iyi serivisi y’igororangingo.

Agira ati “Ubundi ubumuga bukigaragara ku mwana akivuka, agomba guhita azanwa gusuzumishwa, hakiri kare hashoboka. Nta kuvuga ngo umwaka umwe cyangwa ibiri, kuko hari n’ubutangira kuvurwa amaze nk’icyumweru kimwe.”

Ubuke bw'inyubako butuma abana n'abakuru baba mu cyumbwa kimwe bagatandukanywa n'ibitambaro bimanitse (rideau)
Ubuke bw’inyubako butuma abana n’abakuru baba mu cyumbwa kimwe bagatandukanywa n’ibitambaro bimanitse (rideau)

Ku bijyanye n’ubuke bw’abita ku barwayi, Dr. Alphonse Ndahayo ukora muri serivisi yo kubaga, avuga ko iyi serivisi bayikoramo ari abaganga babiri gusa, nyamara umubare w’abayikeneye ugenda wiyongera.

Urugero, ngo bataratangira gukorana na mituweli babagaga abarwayi 16 ku kwezi, ariko ubungubu hari n’igihe bakira abarenga 42.

Ati “N’abaforomo bita kuri aba barwayi na bo ni bakeya. Ku buryo usanga akazi tubaha ko gukurikirana abo bose tuba twabaze n’abandi bose bariho amasima, baba bafite akazi kenshi ko kubakurikirana. Abarwayi dufite ni benshi cyane.”

Ubuto ndetse n’ubuke bw’inyubako zaho na bwo butuma nko muri serivisi y’igororangingo usanga abana bafashirizwa hamwe n’abantu bakuru kandi bagakwiye gutandukanywa.

No mu bitaro ni ko bimeze kuko iby’abana bitandukanywa n’iby’abantu bakuru n’ibitambaro (rideau) bimanitswe hagati y’ibitanda by’abato n’iby’abakuru.

Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro bya Gatagara, Frère Kizito Misago, avuga ko ibibazo by’ubuke bw’abakozi byakemurwa n’uko urutonde rw’inzego z’imirimo (structure) bashyikirije Minisiteri y’Ubuzima rwakwemezwa, kuko no kugeza ubungubu hari abakozi bahakoraga bagiye bagenda ntibabashe kubasimbuza abandi.

Ibitaro bya Gatagara bigizwe n'inyubako zo mu 1960 ku buryo zabaye nke
Ibitaro bya Gatagara bigizwe n’inyubako zo mu 1960 ku buryo zabaye nke

Ati “Abakozi 104 ni bo twari dufite, ariko urutonde rw’inzego z’imirimo rushyashya twaganiriyeho na Minisiteri y’Ubuzima twagaragazaga ko dukeneye abakozi 154, harimo abakorera hano i Gatagara no mu ishami ry’i Gikondo. Aba bakozi tubabonye igihe cya rendez-vous cyagabanuka.”

Naho ku bijyanye no kwagura ibitaro bya Gatagara, Erasme Ntazinda, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza bibarizwamo, avuga ko bari bakoze inyigo yo kubyagura bagasanga bisaba miliyoni 800, ubu bakaba bakirimo gushakisha aho zizava.

Ati “Ni umushinga turi gukoranaho, twizera ko nitumara kuwurangiza neza tuzawushyikiriza abo dufatanya kugira ngo turebe ahava ayo mafaranga kugeza ubu dukomanga kugira ngo turebe ko yaboneka. Twizera ko mu kwa 10 tuzaba dufite icyerekezo cy’uwo mushinga kugira ngo ubonerwe ingengo y’imari.”

Uyu muyobozi anavuga ko icyifuzo cy’uko umubare w’abakora mu bitaro bya Gatagara wakongerwa bari bakigejeje kuri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2019 ubwo yagendereraga Intara y’Amajyepfo, agasaba ababishizwe ko byakwihutishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka