Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano bakajije uburyo abantu bambukiranya umupaka birinda indwara ya Ebola aho abadafite akazi kazwi bahagarikwa.
N’ubwo icyorezo cya Ebola kitaragera mu Rwanda, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Nyundo buravuga ko bushobora gusaba abakirisitu guhana amahoro ya Kirisitu badakoranyeho mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira.
Kurumika no kurasaga, ni imigenzo nyarwanda yakorwaga mu buvuzi gakondo no kurinda ibyago Abanyarwanda, bityo uwabikoraga akaba afite imyizerere y’uko iyo bikozwe byanze bikunze birinda. Gusa kuri ubu Abanyarwanda benshi ntibabyemera, ndetse bavuga ko ari imihango ya gipagani, n’ubwo hari abaganga bemeza ko iyo migenzo (…)
Mu buzima bwa muntu habamo kurwara, bikaba ngombwa ko afata imiti imukiza indwara runaka. Hari igihe imiti ufashe ikiza indwara ariko ikagusigira ingaruka runaka (effets secondaires du medicaments).
Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba hamwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, kuri uyu wa mbere tariki 05 Kanama 2019 basuye imipaka ihuza Gisenyi na Goma bishimira ibikorwa biri ku mipaka bikumira ko ebola yakwinjira mu Rwanda.
Ni kenshi hagiye humvikana ibibazo by’abakozi bo mu rugo aho abakoresha bamwe binubira imikorere y’abakozi basiga mu ngo cyane ko baba batabizeye.
Mu bantu batanu bitabira imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali, batatu muri bo ngo ushobora kubasangana udukingirizo bakuye muri iryo murikagurisha.
Ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Rubavu batangiye gupima Ebola ababyinjiramo kugira ngo abagana ibyo bigo bashobore kumenya abarwayi babagana uko bahagaze.
Umuntu wa kane wanduye Ebola yabonetse i Goma ku wa kane tariki 01 Kanama 2019.
Imipaka ibiri ibarirwa mu karere ka Rubavu ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2019 yongeye irakora nkuko byari bisanzwe, nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu munsi utari ukiri nyabagendwa ku bantu n’ibintu nk’uko bisanzwe.
Madame Jeannette Kagame avuga ko umuntu ukora siporo rusange inshuro ebyiri mu kwezi akabikora mu gihe kingana n’amezi atatu, yaba azigamye amafaranga ibihumbi 90 yavuza umurwayi w’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C (Hepatite C) agakira.
Ubuyobozi bushinzwe kurwanya ebola muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwemeje ko habonetse undi murwayi wa Ebola ndetse iramuhitana.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umuryango wo Mujyi wa Kigali wapfushije umuhungu wari umaze igihe gito ashinze urugo, azize indwara y’umwijima. Uyu mugabo witabye Imana yakurikiraga murumuna we na we wari umaze ukwezi kumwe gusa yitabye Imana, na we azize indwara y’umwijima.
Umwana w’imfubyi w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, avuga ko umuhungu w’imyaka 25 ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare (umunyonzi) yamushukishije ko azamugira umugore amusambanya afite imyaka 14 amaze kumutera inda aramwanga.
Ibishishi ni indwara irangwa n’ibiheri bizamuka mu twenge tw’uruhu bifata mu maso, ku ntugu, mu mugongo ndetse no mu gituza, ikaba ikunze kwibasira ingimbi n’abangavu.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bahisemo gufasha Leta kwishakamo ibisubizo biyubakira amavuriro mato mu tugari, barwanya ingendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko uburyo bwiza bwo kwirinda kwandura Ebola ari ukwirinda gusuhuzanya no kugira abo umuntu akoraho.
Abakecuru bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagowe cyane no kurera abuzukuru babo ahanini basigirwa n’abakobwa babyarira iwabo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwahamagariye abatwara moto mu Karere ka Rubavu kwirinda Ebola no kuyirinda Abanyarwanda.
Muri Gereza ya Ruhengeri kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nyakanga 2019 hatangijwe igikorwa cyo gusiramura imfungwa n’abagororwa; abagera kuri 600 ni bo bazagerwaho n’iyi gahunda.
Abantu 97 ni bo bamaze kuboneka nyuma y’iminsi itatu bahuye n’uwanduye Ebola mu Mujyi wa Goma ikanamuhitana nyuma yo gusubizwa aho yavuye i Butembo.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko serivisi bahabwa ku mavuriro aciriritse zikwiye no kujya zitangwa na nijoro.
Mu bice bimwe na bimwe by’Isi, umuhango wo gukebwa cyangwa gusiramurwa kw’abagabo ni igikorwa gikorerwa igitsina gabo, kikaba gikorwa bakuraho agahu kari ku mutwe w’igitsina cy’umugabo.
Nyuma yo kubona ko uburyo bwiza bwo guca ibiyobyabwenge ari ukubirandurana n’imizi, ikigo gishinzwe kugorora abasabitswe nabyo kiri kwakirira i Wawa ababikoresha ndetse n’ababyeyi babo igihe bigaragaye ko na bo babikoresha.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje ko mu Mujyi wa Goma hagaragaye icyorezo cya Ebola. Uwo mujyi uherereye mu Burasirazuba bwa Congo ubamo abantu basaga miliyoni imwe.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi byabereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza ku rwego rw’igihugu tariki 11 Nyakanga 2019, abaturage bibukijwe kurushaho kwitabira gukoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage.
Abaturage ba Munyiginya bahawe ivuriro ridatanga serivise yo kwita ku bafite virusi itera Sida kugira ngo abakozi babanze bahabwe amahugurwa.
Hari abantu bumva igituntu, bakumva ni indwara iteye ubwoba gusa, bakumva ko n’umuntu runaka akirwaye, bakamuhunga, ariko mu by’ukuri ugasanga nta makuru ahagije bafite kuri iyo ndwara.
Indwara ya trisomie 21 cyangwa se Down Syndrome mu cyongereza, ntirabonerwa izina mu Kinyarwanda.
Intoryi ni imboga zikoreshwa mu ngo nyinshi, kandi zikundwa n’abantu batandukanye, ariko hari abatazi icyo zimaze mu mubiri w’umuntu.