Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri mwaka Abanyarwanda ibihumbi 10 bandura kanseri aho abantu ibihumbi bitatu muri bo aribo bitabira gahunda y’ubuvuzi.
Aho abantu bahurira ari benshi, baba bari mu kazi, mu isoko, ku bibuga by’imipira cyangwa muri za sitade, mu tubari n’amahoteri ndetse n’ahandi, haba bagomba kuba ubwiherero rusange.
Ibigo binyuranye mu karere ka Musanze, byashyiriyeho abaturage uburyo bwo kubanza gukaraba mbere na nyuma yo kwaka serivise, mu rwego rwo kubatoza isuku no kwirinda Ebola.
Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko abakobwa babyarira iwabo kabiri gatatu hanyuma bakajya kwaka imfashanyo, bakwiye kumenya ko umuntu yigira yakwibura agapfa.
Nyirahabineza Gertulde uyobora ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) arasaba ababishinzwe gufata no guhana bamwe mu bavuzi gakondo bakivura indwara zibahuza n’inyama n’amaraso.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abana banduzwa SIDA n’ababyeyi mu gihe bababyara bagabanutseho 9.3% mu myaka 18 ishize, ariko ngo intego ni uko bagera kuri 0%.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Muhambara, Rusenge na Bunge mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ukwezi kwa karindwi kwarangiye abaturage bose baramaze kwitabira mituweli, kandi ko babikesha kuba hafi abo bayobora.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko impunzi ibihumbi cumi na bitatu na magana inani na makumyabiri na batanu (13.825) zitaba mu nkambi zashyiriweho gahunda yo kuzishyurira mituweri kugira ngo zibone uko zivuza kuko iziri mu nkambi zifite uko zivurirwayo.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko kuva mu ntangiriro za Kanama nta murwayi wa Malariya uragaragara mu bitaro ayobora.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko bishimiye inkuru y’urukingo rwa Ebola rugiye guhabwa abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Imboga ziri mu biribwa bya mbere byiza ku buzima mu biribwa byose biba ku isi. Nyamara abatuye isi bazirya ku buryo buhoraho ni mbarwa.
Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) gitangaza ko gihomba agera kuri miliyari 20Frw buri mwaka kubera ko amafaranga atangwa n’abanyamuryango ari make ugereranyije n’ayo icyo kigo cyishyura servisi z’ubuvuzi.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye asaba abaturage kwirinda guhana ibiganza no kwegerana kugira ngo birinde ebola.
Abarwayi babiri barimo umubyeyi w imyaka 26 n’umwana we w’amezi arindwi ni bo bagaragayeho Ebola tariki ya 15 Kanama 2019 mu bitaro bya Mwenga ndetse umubyeyi ahita yitaba Imana nkuko bitanganza na radiyo y Abafaransa RFI.
Umushinga wa Partners in Health (Inshuti mu Buzima) wafunguye ku mugaragaro amacumbi yubakiwe abivuriza Kanseri mu bitaro bya Butaro. Ni inyubako yatwaye amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 300, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 276.
Bimwe mu bikorwa byari biteganyijwe gukorwa muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwatangijwe tariki ya 15 Nyakanga, harimo n’igikorwa cyo guha ubwisungane mu kwivuza abantu ibihumbi bitatu (3,000) mu rwego rwo kurushaho gushimangira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bafite ubuzima bwiza.
Abantu babiri bari barwaye Ebola mu Mujyi wa Goma basohotse aho bavurirwaga nyuma yo gukira iki cyorezo cyica 90% by’abakirwaye.
Hari abantu bavuga ko hari ibiribwa batarya kubera ko ngo bibatera kumererwa nabi mu mubiri cyangwa bigatuma baruka (allergy). Hari abakeka ko biterwa no kutabikunda nyamara si ko bimeze.
Abize ubuvuzi muri Kaminuza ya UGHE (University of Science in Global Health Equity) baravuga ko ubumenyi bahawe buhagije ku buryo bizeye badashidikanya ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyorezo nka Ebola.
Urubuga rwa Internet www.lesjardinslaurentiens.com ruvuga ko betterave ari igihingwa cyamenyekanye ku mugabane w’u Burayi guhera mu kinyejana cya kabiri, ariko cyamamara cyane mu kinyejana cya cumi na kane.
Indwara yanegekazaga amaguru mu mashuri ya Gashora "New Explorers Girls Academy (NEGA)" na GS Rambura Filles (Saint Rosaire) muri Nyabihu, yageze muri GS Rega(Bigogwe).
Nk’uko tubikesha urubuga www.nationalpeanutboard.org, ubunyobwa ni igihingwa gishobora kuba gifite inkomoko muri Amerika y’Amajyepfo mu gihugu cya Peru cyangwa Brezil, kuko nta nyandiko ihari igaragaza aho ubunyobwa bwakomotse, ariko hari imitako ibumbye mu ishusho y’ubunyobwa kandi iyo mitako ikaba imaze imyaka irenga 3,500.
Anjine ni uburwayi bufata inyama ebyiri ziba mu muhogo zitwa amigdales (soma amigidale) cyangwa tonsils (soma tonsozi), zikaba zigira umumaro wo kurinda umuntu mikorobe zafata imyanya y’ubuhumekero n’uburiro. Iyo izo nyama zifashwe na mikorobe nibyo bita anjine.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Diane Gashumba yakiriye Minisitiri w’agateganyo ushinzwe ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Mbayi Kangudia baganira ku cyorezo cya Ebola gihangayikishije ibihugu byombi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano bakajije uburyo abantu bambukiranya umupaka birinda indwara ya Ebola aho abadafite akazi kazwi bahagarikwa.
N’ubwo icyorezo cya Ebola kitaragera mu Rwanda, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Nyundo buravuga ko bushobora gusaba abakirisitu guhana amahoro ya Kirisitu badakoranyeho mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira.
Kurumika no kurasaga, ni imigenzo nyarwanda yakorwaga mu buvuzi gakondo no kurinda ibyago Abanyarwanda, bityo uwabikoraga akaba afite imyizerere y’uko iyo bikozwe byanze bikunze birinda. Gusa kuri ubu Abanyarwanda benshi ntibabyemera, ndetse bavuga ko ari imihango ya gipagani, n’ubwo hari abaganga bemeza ko iyo migenzo (…)
Mu buzima bwa muntu habamo kurwara, bikaba ngombwa ko afata imiti imukiza indwara runaka. Hari igihe imiti ufashe ikiza indwara ariko ikagusigira ingaruka runaka (effets secondaires du medicaments).
Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba hamwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, kuri uyu wa mbere tariki 05 Kanama 2019 basuye imipaka ihuza Gisenyi na Goma bishimira ibikorwa biri ku mipaka bikumira ko ebola yakwinjira mu Rwanda.
Ni kenshi hagiye humvikana ibibazo by’abakozi bo mu rugo aho abakoresha bamwe binubira imikorere y’abakozi basiga mu ngo cyane ko baba batabizeye.