Dr. Munyemana Ernest, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko umwenda bafitiye Farumasi uterwa n’abavurwa badafite ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kuko bahabwa imiti y’ubuntu.
Abafite ubumuga butandukanye binubira ko iyo bagiye gusaba serivisi runaka bitwaje amakarita aranga ibyiciro by’ubumuga bafite, batakirwa uko bikwiye kuko benshi batazi agaciro k’ayo makarita.
Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe byatangiye ubukangurambaga bugamije gusuzuma no kuvura abafite ubumuga bw’uruhu bo hirya no hino mu gihugu.
Hari abantu benshi bavuga ko bazi indwara y’umwijima (Hépatite) ariko bakagorwa no gutandukanya iyo mu bwoko bwa B n’iyo mu bwoko bwa C zikunze gufata abantu.
Pélagie Nyirakamana, Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yarwaje umwana Bwaki muri 2016 agera ku rwego rwo kuba atarashoboraga no kuzamura akaboko cyagwa gutambuka neza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije ikinyamakuru (magazine) kizaba gikubiyemo amakuru y’ubuzima asesenguye kuko azaba yanditswe n’inzobere muri urwo rwego kikazafasha abayakeneraga kuyabona bitabagoye.
Abaturage bo mu mirenge ya Bugarama na Gikundamvura, mu karere ka Rusizi baravuga ubuzima bwabo bukomeje kuzahazwa n’amazi y’ibirohwa banywa akagira ingaruka mbi ku mibereho yabo cyane cyane ku bana bato.
Abaturage bo mu Mirenge ya Busogo na Gataraga mu Karere ka Musanze baravuga ko batitabira kuboneza urubyaro, babitewe n’amakuru y’urujijo bakura muri bagenzi babo yo kuba uwahawe iyi serivisi agerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’umubiri cyangwa uburwayi.
Nyuma y’amezi 10 bakorana na mituweli, abagana ibitaro bya Gatagara babaye benshi ku buryo muri serivise y’igororangingo ubu bari gutanga itariki yo kuzaza kwivurizaho (rendez-vous) za Gicurasi 2020.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko uyu mwaka uzarangira buri kagari ko mu Karere ka Nyagatare gafite ivuriro rito.
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuzima bw’umubyeyi bwagaragaje ko hari indwara ebyiri zihitana ababyeyi benshi batwite ku isi kurusha izindi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahagaritse ibikorwa byo koga no kuroba mu Kivu mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’imirambo yashangukiye mu Kivu.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kiravuga ko hari bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero bafite ubwandu bw’agakoko gatera sida banga cyangwa bahagarika gufata imiti igabanya ubukana bitwaje ko bazasenga Imana ikabakiza.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangije ivuriro rizajya rifasha mu kuvura ingabo za Brigade ya 511 ikorera i Karongi, ariko rikazafasha n’abaturage batuye muri ako gace.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko kuba umugabo atari ugutera inda gusa, ahubwo ko umugabo na we arebwa na gahunda zo kuboneza urubyaro no kwita ku mibereho myiza y’abagize umuryango.
Urukingo rwa mbere rwa Malariya rutanga ikizere cyo kurinda umuntu iyi ndwara rwatangiye gutangwa muri Malawi, rukazatangwa no muri Kenya na Ghana mu byumweru bike biri imbere.
Icyegeranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku ndwara ya Malariya giherutse kumurikwa muri 2016 kigaragaza ko umwana umwe ku isi buri minota ibiri aba yishwe na Malariya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko impano y’imiti y’indwara z’umwijima (Hepatite C) Leta y’Ubuhinde yahaye u Rwanda, izafasha muri gahunda y’u Rwanda yo kurandura Hepatite mu myaka itanu iri imbere.
Minisiteri zitandukanye zo mu Rwanda zirimo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage (MINALOC), ishinzwe uburezi (MINEDUC), ishinzwe iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’ishinzwe ubuzima (MINISANTE), ziyemeje gushyiraho ingamba zihamye zigamije guhangana n’ikibazo cya ‘Autisme’.
Nyuma y’umwaka n’amezi abiri Uwimana Jeannine avuwe n’ingabo z’u Rwanda ikibyimba cyari cyaramupfutse isura kikanatuma umuryango we umuha akato, aravuga ko Ingabo z’u Rwanda zamutabaye ubugira kabiri ku buryo atabasha kuzitura.
Kanseri y’igitsina cy’abagabo ni indwara itandura yahozeho kuva kera ariko Abanyarwanda ntibayimenya. Iyo urebye ibimenyetso byayo usanga yaba ariyo bitaga Uburagaza. Iyi ndwara ngo ikunze kwibasira abagabo bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko imibare iri hejuru cyane ugereranyije n’uko buhagaze mu bihugu byateye (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abakora mu nzego z’ubuvuzi bo ku mipaka u Rwanda ruhana na Repuburika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bagiye gukingirwa bwa mbere Ebola.
107 bo mu Karere ka Huye biganjemo abakecuru, batabonaga cyangwa bakabona ibikezikezi, batangiye kongera kubona nyuma y’igihe kitari gitoya, babikesha kubagwa ishaza ryo mu jisho bari bafite.
Abiga n’abize mu ishami ry’abaganga b’impuguke mu buvuzi rusange, Clinical Medicine, ngo ntibumva impamvu batagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo kandi ari ishami rya kaminuza y’u Rwanda.
Kenshi abantu bumva ijambo ikinyabibiri, ariko bamwe ntibasobanukirwa niba bibaho cyangwa niba bitabaho.
Tariki ya 18 Mata 2019, i Gahini mu Karere ka Kayonza hazatahwa ku mugaragaro ikigo gikora inyunganirangingo n’insimburangingo zigenerwa abafite ubumuga.
Tuyisenge Clementine w’imyaka 19 atuye mu kagari ka Shara,umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke. Afite umwana w’amezi arindwi, ukurikira undi w’imyaka ibiri yabyaye afite imyaka 17.
Umwana w’umukobwa aterwa inda bikamwangiriza ubuzima, ariko n’ingaruka ziba ku rungano rwabateye inda ndetse no ku bagabo babaruta baba babashutse ngo ntizikwiye kwirengagizwa.
Abaturage bo mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, barasaba ko ivuriro riciriritse biyujurije ryakwegerezwa amazi, n’abaganga bahagije.
Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuganga n’iry’ubuforomo muri Kaminuza y’u Rwanda, bari mu gikorwa cyo gusuzuma indwara zitandura ku buntu, mu Karere ka Huye.