Hari abayoboke b’amadini badafata imiti bakizera ko amasengesho abakiza SIDA

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kiravuga ko hari bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero bafite ubwandu bw’agakoko gatera sida banga cyangwa bahagarika gufata imiti igabanya ubukana bitwaje ko bazasenga Imana ikabakiza.

Abagize ihuriro ry’abanyamadini n’amatorero ryita ku buzima (Rwanda Interfaith Council on Health) kuri uyu wa gatatu 24 bahuguwe ku buryo bafasha abayoboke babo batarandura kwirinda, naho abamaze kwandura bagafata imiti.

U Rwanda rufite inteko yo kuba muri 2020, nibura 90% by’abafite virusi itera Sida bazaba babizi binyuze mu kwipimisha, 90% by’abamaze kwandura bakaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 90% by’abafashe imiti igabanya ubukana bikagaragara ko ubwandu bwabo bwagabanutse.

Mu gushyira mu bikorwa izi ntego, kugeza ubu 88% by’abafite ubwandu bose bazi ko babufite, 94% by’abipimishije bose bafata imiti igabanya ubukana, naho 91% by’abafata imiti igabanya ubukana bakaba baragaragaje ko ubwandu bwabo bwagabanutse kugeza kuri 20%.

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bavuga ko bashishikariza abayoboke babo kwifata no kwirinda kwishora mu busambanyi bwo ahanini butera abantu kwandura virusi itera SIDA.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kivuga ko hari bamwe mu bayoboke b’amadini bipimisha bamara kumenya ko banduye virusi itera sida bagasabwa gutangira imiti igabanya ubukana, ariko bamwe bakanga kuyifata ndetse n’abayifataga bakayihagarika bitwaje ko bazasenga Imana ikabakiza SIDA.

Pasiteri Mukansanga Stephanie wo mu itorero rya Zion Temple, avuga ko Imana ishobora gukiza umuntu, ariko ko uwakijijwe na yo akwiye kubihamya avuye kwipimisha, kimwe n’uko aba yaramenye ko yanduye avuye kwipimisha.

Ati” Mugomba kumenya ko Imana ishobora byose. Irema umuntu yananirwa kumukiza! Gusa n’ubwo umuntu ahabwa ubutumwa ko yakize, ajya kumenya ko yanduye yabimenye ari uko avuye kwipimisha, no kumenya ko yakize agomba kubishimangira ari uko avuye kwipimisha”.

Pasiteri Mukansanga ariko yongeraho ko n’ubwo waba uri umukirisitu, igihe wafashwe n’indwara ukwiye gufata imiti.

Ati” Uwashyizeho abaganga ariwe Imana ishobora byose ntiyibeshye. Yabashyizeho kugira ngo imiti ishobore kutuvura. Nimba baragupimye bakabona ko ufite virusi itera sida, ugomba kujya kwa muganga bakaguha imiti irinda ko virusi ya sida umunga ubunanirandwara bw’umubiri wawe”.

Ku rundi ruhande Sheik Suleiman Mbarushimana, umujyanama wa Mufti w’u Rwanda we avuga ko kumenya uko icyorezo cya sida gihagaze mu gihugu bituma abayobozi b’amatorero n’amadini bafata ingamba zikwiye zatuma bakumira ko virusi ya sida yakomeza kwiyongera mu bayoboke babo.

Sheik Mbarushimana ariko we avuga ko bidakwiye ko umuntu wanduye virusi itera sida yiringira ko amasengesho yamukiza, ndetse we akavuga ko utekereza atyo aba yayobye.

Agira ati” Uwo jye navuga ko afite ikibazo cy’ubumenyi buke. Kuko Imana mu nyigisho yaduhaye, ziri mu bitabo bitagatifu byose, byigisha neza ko umuntu mbere na mbere abanza akirinda icyakwica ubuzima bwe, kandi ko afite inshingano zo kurinda umubiri Imana yamuhaye, yaramuka agize uruhare mu gutuma umubiri uhungabana Imana ikazabimubaza”.

Mu banyamadini kandi harimo abatemera ikoreshwa ry’agakingirizo nka bumwe mu buryo bwo kwirinda virusi itera sida, hakaba n’abemera ko gashobora gukoreshwa igihe mu bashakanye hari uwanduye adashaka kwanduza mugenzi we, ariko ntikigishwe mu bakiri bato nk’intwaro yo kwirinda.

Mu Rwanda ubu habarurwa abantu 224,664 bafite ubwandu bwa virusi itera sida, muri abo 88% gusa nibo babizi.

U Rwanda kandi rurateganya ko mu mwaka wa 2030 nibura 95% by’abafite virusi itera sida bazaba babizi binyuze mu kwipimisha, 95% by’abamaze kwandura bakazaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 95% by’abafashe imiti igabanya ubukana bikazaba bigaragara ko ubwandu bwabo bwagabanutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byose biterwa n’abakuru b’amadini bizeza abayoboke babo ko babasengera bagakira indwara,bakabona imodoka,bagakira INYATSI,etc...Icyo baba bagamije nta kindi,ni ifaranga.Nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye "gukorera Imana ku buntu" nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Icyacumi abanyamadini bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi.Ku byerekeye IBITANGAZA,koko abigishwa ba Yesu bagendaga bakiza abarwayi,abamugaye,abahumye,ndetse "bakazura abantu bapfuye".Ariko ubu ntibikibaho nkuko namwe mubizi.Muli 1 Abakorinto 13:8,Pawulo yahanuye ko Ibitangaza bizahagarara,Abakristu nyakuri bakarangwa n’urukundo.Baliya babeshya ngo bakora ibitangaza,mujye mubahunga.Ntabyo bakora.Urugero,nta muntu numwe tuzi neza twari twabona bahagurutsa ngo agende.Cyangwa uwo bazuye.Ni imitwe bateka gusa,bishakira ifaranga.

segikwiye yanditse ku itariki ya: 24-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka