Akarere ka Burera gakomeje kugira imibare iri hejuru y’abana bagwingira, ubuyobozi bwako bukavuga ko intandaro ari imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi ku bijyanye n’imirire.
Ubuyobozi burizeza abatuye Akarere ka Gakenke ko batazongera kubura serivisi z’ubuvuzi, kuko ibitaro bya Gatonde bimaze imyaka 19 bategereje bigiye kuzura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ihamya ko Abanyarwanda bafite virusi itera SIDA bose bamenyekanye bakajya ku miti igabanya ubukana bwayo, ubwandu bushya bwazacika burundu.
Bashingiye ku myitwarire y’urubyiruko rwiyandarika ndetse no guhunga inshingano za kibyeyi kwa benshi, hari abaturage bamaganye itegeko rikomorera bamwe gukuramo inda.
Abakora muri serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda banyomoza abirirwa bavuga ko bakize virusi itera SIDA burundu, ahubwo bakemeza ko iyo ndwara idakira.
Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu mbonezamikurire mu bana bato, Dr Anita Asiimwe, yemeza ko umubyeyi atagurira igitabo umwana na we ubwe ataramenya agaciro kacyo.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), arasaba ababyeyi kwita ku mwana kuva agisamwa, kuko iyo bidakozwe bishobora guhombya umuryango we n’igihugu muri rusange.
Umuryango "Love with Actions/LWA" hamwe n’abafatanyabikorwa bawo barasabira imiryango irimo abana bafite ubumuga kwigishwa no gukurwa mu bukene.
Abakozi b’ibitaro bya Gihundwe biherereye mu Karere ka Rusizi bavuga ko kuba umuganga bitarangirira mu gutanga imiti gusa, ahubwo biherekezwa n’umutima w’ubumuntu ku barwayi ndetse n’abafite ubushobozi buke.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije gahunda yiswe Ijwi ry’umurwayi izatuma umurwayi, umurwaza, umuganga n’undi wese agaragaza ibitagenda n’ibyashyigikirwa mu buvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba aramagana abakora ibikorwa by’ubuvuzi babyamamaza mu itangazamakuru kuko bitemewe n’amahame ya kiganga.
Abahanga mu by’imiti bavuga ko urugendo rwo gushinga uruganda rukora imiti mu Rwanda rusigaje gukorerwa igenamigambi gusa, nyuma yo kwegerenya abazarukoramo.
Perezida Paul Kagame avuga ko kimwe mu bidindiza iterambere ry’umugabane wa Afurika ari indwara z’ibikatu zikomeza kwibasira abayituye.
Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyabikenke mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, buramara impungenge abashaka serivisi zo kwikebesha (Kwisiramuza) kuko ubu biri gukorwa ku buntu.
Mu Rwanda hagiye gukorwa ubushakashatsi bushya bwiswe "RPHIA" buzagaragaza uko icyorezo cya SIDA gihagaze nyuma y’imyaka isaga 10 ubundi bukozwe.
Christine Ashimwe warwaye indwara yo kuvura kw’amaraso gukabije (Blood Clots) ikamuzahaza, yahisemo kuyikoraho ubushakashatsi kugira ngo imenyekane kuko yica.
Madame Jeannette Kagame aritabira inama y’Umuryango w’abagore b’Abaperezida (OAFLA), aho aza kuba garagariza icyo u Rwanda ruri gukora mu kurwanya SIDA.
Nyuma y’uko mu mugezi wa Mukungwa hagaragayemo amafi menshi yapfuye icyayishe Kikaba kitaramenyekana, Minisiteri y’ ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, yasabye ko abantu bakwirinda kurya ayo mafi birinda ingaruka yateza.
Abafite ubumuga bahagarariye abandi bahigiye gukora ku buryo mu bihe biri imbere nta wufite ubumuga uzongera kugaragara mu muhanda, asabiriza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhamya ko mu bawutuye bicuruza umwe kuri babiri aba yaranduye virusi itera SIDA nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.
Abavuzi gakondo baranenga abasuzugura umwuga wabo babita amazina asebanya n’andi abatesha agaciro kandi ngo hari uruhare runini mu buzima bw’abaturage.
Ububi bw’umuhanda uva ku Rusuzumiro werekeza ku kigo nderabuzima cya Kivu cyo mu Karere ka Nyaruguru butuma baheka abarwayi ku birometero bine ngo babashyikirize imbangukiragutabara.
Abavuzi gakondo bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, bavuga ko abantu bakibiyitirira ari bo bangiza isura y’ubuvuzi gakondo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ivuga ko hatangwa miliyari 3Frw buri mwaka mu gutera umuti wica imibu mu mazu mu karere ka Nyagatare.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame avuga ko impamvu imibare ya 3% by’Abaturarwanda bafite ubwandu bwa SIDA itagabanuka harimo n’ababyeyi batabwiza abana babo ukuri ku mpamvu bafata imiti igabanya ubukana.
Abaturage b’Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bahawe icyuma kizabafasha kwirinda indwara ziterwa n’amazi mabi, kuko kiyungurura amazi y’ikiyaga bakoresha.
Rwizihirwa Ngabo Raymond umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwimbogo avuga ko ababyeyi n’abana bahavukiraga batwaraga n’izindi ndwara banduriye kwa muganga.
Musabyimana Léocadie wo mu kagari ka Bikara umurenge wa Nkotsi i Musanze, arasaba ubufasha nyuma yo kubagwa ikibyimba mu nda bimuviramo kanseri, none arembeye mu rugo nyuma yo kubura ubushobozi.
Mu gihe indwara zitandura zikomeje guhitana umubare munini w’abanyarwanda, INES-Ruhengeri yiyemeje guhuza abashakashatsi banyuranye, hagamijwe gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda riragenda rifata indi ntera kuko ababikoresha bakomeje kwiyongera nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu bitaro bya Ndera.