Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, avuga ko nta muturage wakagombye kuba agifite imanza zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa kugeza magingo aya. Ni muri urwo rwego asaba ubuyobozi gufasha abaturage kugira ngo imanza zaciwe zirangizwe, kuko umuturage watsindiye ibyo aburana ntabihabwe nta butabera aba yahawe.
Nduhuye Adrien w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kirima, Akagari ka Munini mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, ari mu maboko ya polisi guhera ku wa 26 Gicurasi 2015, nyuma yo gukubita umukuru w’umudugudu wa Muremera, Safari Gaspard, akanasenya agakuta kanditseho indangagaciro z’uyu mudugudu.
Mu nama Umuryango Mpuzamahanga uharanira Ubutabera, International Justice Misison (IJM), wagiranye n’inzego zifasha mu kumva ibibazo by’abantu ku wa 26 Gicurasi 2015, wabasabye gufatanya kugeza ubutabera ku wahohoteye kuko ari imwe mu ngamba zo gukumira ihohoterwa no kurirwanya.
Abaturage bo mu Karere ka Burera barakangurirwa kujya bashyira mu bikorwa bidatinze ibyemezo by’inkiko kugira ngo urubanza rurangizwe ku neza, kuko bitabaye ibyo hitabazwa imbaraga kandi bikagira ingaruka mbi.
Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Busingye Johnston, arasaba abaturage gukurikiza imyanzuro inkiko ziba zategetse kandi hakagaragazwa uwatsinze n’uwatsinzwe, bityo ubutabera bukagerwaho uwarenganye akarenganurwa.
Minisiteri y’Ubutabera n’Inzego z’Ibanze zatangiye gutekereza uburyo amafaranga abantu bangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishyura ariko abishyurwa bakaba badahari, yajya ashyirwa ku makonti yunguka mu gihe abo agomba guhabwa bataraboneka.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Baribwirumuhungu Steven icyaha cyo kwica abantu 6 bo mu muryango umwe mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rumukatira igifungo cya burundu, akazanatanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 34 n’ibihumbi 400 kuri Ngayaberura Silvestre wiciwe umuryango.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye arihanangiriza abayobora amagereza n’aho bafungira handi ko bibujijwe ko umuntu ufunze by’agateganyo yarenza iminsi 30 ataragezwa imbere y’ubutabera cyangwa nta mucamanza ubizi.
Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwahamije icyaha abantu 14 muri 16 bakekwagaho gukorana n’Umutwe wa FDLR, abandi babiri bagirwa abere.
Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko babangamiwe n’uburyo urukiko rw’ubucuruzi rukemura ibibazo mu rwego rwarwo rw’ibanze n’urwisumbuye, aho ngo umucamanza aba ari umwe rukumbi, ibi ngo bikaba bishobora kumutera kubogama.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwakatiye Rukundo Marie Grâce na Mukanoheri Véstine igifungo cy’umwaka n’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwenga inzoga itemewe ya kanyanga.
Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda (RCS), Maj. Gen. Paul Rwarakabije avuga ko mu gihe inkiko zigikatira abakoze ibyaha binyuranye gufungwa burundu y’umwihariko, amikoro naboneka bakubaka ahagenewe gufungirwa bene bantu nta kabuza bazabafungira mu kato.
Ku wa 7 Gicurasi 2015, Abakozi b’Akarere ka Rubavu barindwi bagize akanama gashinzwe amasoko bashinjwa gufatanya na Kalisa Christophe, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere kwemeza ko ABBA Ltd yegukana isoko rya kijyambere rya Gisenyi mu buryo butubahirije amategeko ndetse ntatange n’amafaranga bagejejwe imbere (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2015, urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30, abakozi batatu b’ikigo cy’imari SAGER Ganza Microfinance Ltd nyuma yo gusanga hari impamvu zifatika zituma bakekwaho kunyereza miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, no gutwika inyubako (…)
Ku wa 30 Mata 2015, urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye Kalisa Christophe, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kugira ngo ubushinjacyaha bukusanye ibimenyetso bigaragaza uruhare yagize hamwe nabo bari bafatanyije mu kwegurira ABBA Ltd isoko rya Gisenyi mu buryo (…)
Kubera umusaruro ngo bagaragaje mu gukemura amakimbirane mu baturage, Umuryango ukora ibijyanye no guhosha amakimbirane, Search For Common Ground, kuri uyu wa 30 Mata 2015 washyikirije ibikoresho abunzi bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bizabafasha mu kurushaho kunoneza no kwihutisha akazi kabo.
Umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma, hamwe n’itsinda ry’abantu 10 ryari ku irondo, bahamijwe icyaha cy’“ubufatanyacyaha mu iyica rubozo” mu rupfu rwa Rwakirenga Noah wakubiswe n’irondo bikamuviramo urupfu.
Ubuyobozi bukuru bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru burasaba abagenzacyaha n’abashinjacyaha bo muri iyo ntara kunoza imikoranire hagati yabo mu gutegura amadosiye, kugira ngo babashe gutanga ubutabera bwifuzwa ku baturage.
Mbarushimana Eric ukunze kwitwa Aboubakar na Cyiza Shaff, bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kurwanya ububasha bw’amategeko ya Leta bitwaje idini.
Ku wa 22 Mata 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwagize abere Nzeyimana Oscar wari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bayihiki Basile wari umuyobozi w’akarere wari wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi, ndetse na Nzayituriki Théoneste wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu bitaro bya Gihundwe, ku (…)
Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umuryango w’abantu 6 mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ku wa 21 Mata 2015, rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu ruhame mu Murenge wa Byimana aho icyaha cyabereye, maze ahakana ibyaha aregwa.
Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, ku wa Kabiri tariki 21 Mata 2015 rwatesheje agaciro ubujurire bwa Bahame Hassan wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Kayitesi Judith wari umujyanama mu by’amategeko bwasabaga ko barekurwa bakaburana bari hanze.
Umuyobozi wa East Land Motel yo mu Karere ka Kayonza, Nkurunziza Jean de Dieu yarekuwe by’agateganyo, abo bareganwa bakomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 mbere y’uko urubanza baregwamo rutangira kuburanishwa mu mizi.
Umupolisi witwa Safari Gilbert yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku wa 09 Mata 2015 aregwa ubujura bw’ibyuma by’imodoka y’ikamyo yari yafashwe na Polisi kubera amakosa yari iyikurikiranyeho.
Umuyobozi wa East Land Motel yo mu Karere ka Kayonza, n’abantu batatu bareganwa ku cyaha cyo kwica umuntu batabigambiriye, ku wa mbere tariki 06 Mata 2015 baburanye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, ari kumwe n’abandi Baminisitiri; yatangarije Inteko Ishinga amategeko ku wa 06 Mata 2015, ko abantu bose bagira uruhare mu guhombya Leta ndetse n’abinangira mu kwishyura nyuma yo gutsindwa mu butabera bagiye gufatirwa ibihano bikomeye.
Mu byumweru bibiri abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi bamaze bishyuza imitungo yasahuwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu manza zisaga ibihumbi bine zari zarananiranye kurangizwa izisaga ibihumbi 2 zararangijwe.
Abaturage badafite ubushobozi bagenewe ubufasha bwo kunganirwa mu mategeko imbere y’ubutabera n’abanyamategeko bo mu nzu z’ubufasha mu by’amategeko bazwi nka MAJ bakorera buri turere tw’Igihugu.
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwemeje ko uwari umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan n’umunyamategeko w’akarere Kayitesi Judith, bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo ubushinjacyaha bushobore gukora iperereza ku byaha bya ruswa bakurikiranyweho buvuga ko ari ibyaha bikomeye.
Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwavuze ko ku wa kane tariki ya 02 Werurwe 2015 ari bwo ruzasoma urubanza ruregwamo Bahame Hassan wahoze ayobora Akarere ka Rubavu na Kayitesi Judith wari noteri wako bakaza gufungwa bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa.