Umugabo witwa Ruhamya Yohani wo mu kagari ka Nyarurema, umurenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare arashinjwa kwihakana umukazana we Mutezimana Claudine n’abana yabyaye agamije kwikubira imitungo.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7/10/2014 nibwo urukiko rukuru rwa Gisirikari ruherereye i Kanombe rwumvise ubujurire bw’abasirikari bakuru Col Tom Byabagamba, Brig Gen Frank Rusagara utakiri mu gisirikari ndetse n’umushoferi we Sgt François Kabayiza nawe utakiri mu gisirikari ku ifungwa ry’agateganyo bakatiwe n’urukiko (...)
Kaporari (Cpl) Habiyambere Emmanuel ukurikiranyeho icyaha cyo kurasa abantu mu kabari ka Caribana mu mujyi wa Gisenyi mu rucyerera rw’itariki ya 22/9/2014, kuri uyu wa kabiri tariki ya 07/10/2014 yagejejwe imbere y’ubutabera kugira ngo akurikiranweho ibyaha aregwa.
Umusirikare witwa Pte Munyembabazi Theogene wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu 5 abandi 7 bagakomereka yakatiwe gufungwa burundu ndetse akishyura indishyi z’akababaro zasabwe n’imiryango yabuze ababo akanamburwa impeta ze za gisirikare.
Bamwe mu bafite ibibazo byo kutarangirizwa imanza ku gihe baravuga ko bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo, kandi bagahera mu gihirahiro kuko inzego bireba usanga zinanirwa kubakemurira ibibazo.
Gereza ya Nyamagabe yagiye ivugurwa kenshi yongera ibyumba by’abagororwa n’imfungwa ariko hari ikibazo cyuko abagororwa n’imfungwa batishimiye inyubako zimwe na zimwe zishaje ndetse n’ibitanda baryamaho.
Urubanza rwiswe urw’iterabwoba rwari rumaze amezi 10 ruburanishwa mo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be 15 baregwaga kwifatanya na FDLR na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu, urukiko rwanzuye ko Lt Mutabazi ahabwa igihano kiruta ibindi cyo gufungwa burundu ndetse akanamburwa impeta za Gisirikari.
Anastase Musirikare wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umuvandimwe we Domitien Sibomana bariho babara imbago z’umurima kugirango bagabane, akamwica amukubise inshuro ebyiri mu mutwe, yakatiwe gufungwa burundu.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye, arasaba abafatanyabikorwa ba Leta mu bwunzi kunoza igikorwa cyo kunga aho bakorera, bakanagira umuco wo gufasha bagenzi babo bakorera mu bindi bice bigoye gukorerwamo mu rwego rwo kwihutisha serivisi batanga.
Umusore witwa Murwanashyaka Alexis w’imyaka 21, uvuka mu mudugudu wa Kinina, akagari ka Nyarure mu murenge wa Munini ho mu karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera inda mushiki we bavukana w’imyaka 14.
Urukiko rwategetse ko Brig Gen Rusagara wari warasezerewe mu Ngabo, Col Byabagamba na Sergent (Sgt) Kabayiza nawe wasezerewe; bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kuko ngo baregwa ibyaha bifite impamvu zikomeye zabangamira iperereza baramutse barekuwe.
Urukuko mpanabyaha rwahiriweho u Rwanda (ICTR) rwakatiye mu bujirire abari abayobozi bakuru b’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi igihano cyo gufungwa burundu nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2013 bari bakatiwe icyo gihano n’urukiko rwa mbere rw’ibanze.
Umugabo witwa Faustin Ryumugabe wakekwagaho gusambanya umwana we w’imyaka 17, urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.
Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwamenyesheje ko Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sergent (Sgt) Kabayiza Francois bazagaruka kumva umwanzuro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ryabo, ku wa kabiri w’icyumweru gitaha saa cyenda tariki 30/09/2014.
Ushizimpumu Emmanuel n’abavandimwe be babiri bavuga ko se ubabyara yinjiye nyina umugabo we wa mbere amaze gupfa, ariko ntibandikwe kuri uwo mugabo wa kabiri witwa Gasana Gaspard none ngo yabimye iminani.
Anastase Musirikari yasabiwe gufungwa burundu nyuma yo gushinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umuvandimwe we Domitien Sibomana taliki 18 Gicurasi 2014 ubwo bariho babara imbago z’umurima kugirango bagabane, akamwica akoresheje isuka bariho bacukuza imbago.
Ingabire Jules w’imyaka 27 y’amavuko ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itanu ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu kubera ngo yibye moto umumotari akanamuniga.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwagusubitse ku nshuro ya 10 isuzumwa ry’ubujurire mu rubanza ruregwamo Kabirima Jean Damascene, nyuma yo gukatirwa n’urukiko Gacaca igihano cya burundu y’umwihariko, kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe ibindi bikorwa by’amategeko bitandukanye biba bifite ibihe ntarengwa byo kuba byakozwemo, si ko bimeze ku gutakambira umuyobozi wisumbuye ku wafashe icyemezo kibangamiye uwifuza ko gikurwaho.
Bamwe mu bari bafite ibibazo by’akarengane batuye mu karere ka Ngoma barashima ko bakemuriwe ibibazo by’akarengane bari bafite ubwo kuri uyu wa mbere tariki 22/09/2014 hatangizwaga icyumweru cyateguwe n’urwego rw’umuvunyi muri ako karere.
Abunzi bo mu Rwanda, Abashingantahe b’i Burundi ndetse n’Abayobozi gakondo (chefs coutumiers) bo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, guhera tariki ya 16-18/09/2014 bari mu nama nyunguranabitekerezo ku kuntu barushaho kunononsora umurimo wabo wo kunga.
Urubanza rwa Mugabe Kwizera Victory ukomoka mu karere ka Gatsibo akaba akurikiranweho ubwambuzi bushukana ndetse no kwiyitirira inzego z’iperereza kandi adakoramo rwaburanishijwe mu mizi kuri uyu wa 16/09/2014 mu rukiko rw’ibanze rwa Gicumbi abatangabuhamya bashinja umuyobozi mu murenge gukorana nawe.
Urubanza ruregwamo umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 17 kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nzeri 2014 rwaburanishirijwe mu kagari ka Nyankurazo mu murenge wa Kigarama aho atuye asabirwa gufungwa burundu y’umwihariko.
Mu bantu batanu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwangiza ishyamba rya Gishwati batatu basabiwe kuburana bafunze naho babiri bemererwa kuburana bari hanze mu rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro yaburanye tariki 15/09/2014 urukiko rumusabira gufungwa iminsi 30 mu gihe bakiga ku kirego aregwa cyo kunyereza umutungo wa Leta ariko uwo bari bafunganywe ushinzwe ubworozi bw’amatungo we yabaye arekuwe by’agateganyo.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nzeri 214 ku gicamunsi nibwo urukiko rwa gisirikare rwaburanishije mu ruhame urubanza rwa Pte Niyonsaba Olivier na bagenzi be mu bujurire, rwongera kwemeza igihano yari yahawe n’urukiko cyo gufungwa imyaka 11 hari ku itariki ya 5 Kamena 2014.
Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi barasabwa kwirengagiza ibyo umuco usaba ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugore ndetse n’izungura bakamenya kandi bagaha agaciro ibyo amategeko abiteganyaho mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ya hato na hato.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwasubitse urubanza rurengwamo abagabo 5 n’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 kubera ko bageze mu rukiko bagasanga dossier y’ikirego gishya kandi batayibonye ngo bategure urubanza.
Umugore witwa Uwingabire Charlotte utuye mu murenge wa Kanjongo muri iki cyumweru aragezwa imbere y’ubutabera nyuma yo gukebesha umukozi yakoreshaga inzembe mu maso kugeza amugize intere.
Ikigo kirwanya ruswa n’akarengane AJIC gikorera mu muryango utegamiye kuri Leta Tubibe Amahoro cyashyize ahagaragara imiterere y’ubutabera mu karere ka Ngororero. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwinegura ariko hagamije kwiyubaka.