Nyamagabe: Minisitiri w’ubutabera yasabye abaturage gukurikiza ibyo inkiko ziba zategetse

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Busingye Johnston, arasaba abaturage gukurikiza imyanzuro inkiko ziba zategetse kandi hakagaragazwa uwatsinze n’uwatsinzwe, bityo ubutabera bukagerwaho uwarenganye akarenganurwa.

Ibi yabivugiye mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, ku wa 25 Gicurasi 2015, ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Minisitiri w’ubutabera yasabye abaturage n’abari aho ko imanza z’imitungo zigomba kurangizwa vuba hakurikizwa icyo imyanzuro y’inkiko isaba.

Minisitiri Jonston Busingye yasabye abaturage gushyira mu bikorwa ibyo inkiko zategetse.
Minisitiri Jonston Busingye yasabye abaturage gushyira mu bikorwa ibyo inkiko zategetse.

Yagize ati “Ni uguca urubanza utsinze n’utsinzwe bakagaragara, gukora icyo urukiko rwategetse uwahaniwe icyaha urukiko rugategeka ko afungwa agafungwa, uwaciwe ihazabu akayishyura, uwategetwe kwishyura mugenzi we ibyo yangije cyangwa yasahuye akabimwishyura”.

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko abanyarwanda bishatsemo ibisubizo bashyiraho n’uburyo bwo kwikemurira ibibazo byatumye kugeza ubu hamaze gucibwa imanza zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600, akaba ashimira ababigiramo uruhare bose.

Yagize ati “Ndashimira buri muntu wese, abari hano cyangwa abadukurikiye aho bari hose, uwagize uruhare mu irangizwa ry’izi manza, akaba inyangamugayo akishyura ibya mugenzi we yangije cyangwa yasahuye, akicuza ibyaha yakoze, agatera intambwe agasaba imbabazi”.

Abaturage basabwe kujya bashyira mu bikorwa imyanzuro y'inkiko.
Abaturage basabwe kujya bashyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko.

Bamwe mu baturage bamaze kumva ko ari inshingano zabo kwishyura imitungo bangije muri Jenoside nk’uko byategetswe n’inkiko.

Uwitwa Liberée Mukarugomwa yagize ati “Njyewe nagize ubushake, ibyabaye nyine nanjye narabirebaga nari mukuru nzi ubwenge, byabaye ngombwa ko umugabo wanjye yangiza umutungo, ubwo nanjye nagize ubushake bwo kuwishyura nta gahato, ubu ndumva ntuje ko ntawe mfitiye umwenda”.

Mukarugomwa yabashije kwishyura uwo umugabo we yangirije imitungo yumva arabohotse.
Mukarugomwa yabashije kwishyura uwo umugabo we yangirije imitungo yumva arabohotse.

Uwitwa Prisca Mukagashugi wishyuwe amafaranga y’u Rwanda 47,300 y’ibyo yangirijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, yashimye mugenzi we igitekerezo yagize cyo kumwishyura kandi mu mahoro.

Yagize ati “Iyo bagomba kunyishyura duhurira hano mu mujyi tukicarana tugasangira Fanta, kugira ngo mbashimire ni nayo mpamvu mwari mumbonye ku murongo kugira ngo mushimire”.

Kugeza ubu akarere ka Nyamagabe gafite imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside zisaga ibihumbi umunani zitararangizwa kubera impamvu zinyuranye.

Hashimwe buri muntu wagize uruhare mu kugabanya imanza.
Hashimwe buri muntu wagize uruhare mu kugabanya imanza.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWATUBARIJE IMYAKA Y’ABATURAGE YANGIJWE MU MURENGE WA CYANIKA-AKAGARI KA NYANZA-UMUDUGUDU WA BUHIGA( IMYAKA YANGIJWE HAKORWA IMIHANDA YANYUZE MU MIRIMA YABO KANDI NTAWAYIBARUYE)

MURAKOZE.

EZECHIEL yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka