Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwabonye umuyobozi mushya

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda (Rwanda Bar Association) rwabonye umuyobozi mushya Me Nduwamungu Jean Vianney wasimbuye kuri uyu mwanya Me Athanase Rutabingwa wari usoje manda ye y’imyaka ine ayobora uru rugaga.

Me Nduwamungu yatsinze amatora mugenzi yari ahanganye na mugenzi we Me Kavaruganda Julien, ku bwiganze bw’amajwi 316 kuri 272 ya Kavarugaanda, mu gikorwa cy’amatora yabaye kuwa gatanu tariki 12 Kamena 2015.

Abavoka bari bitabiriye igikorwa cy'amatora yabo.
Abavoka bari bitabiriye igikorwa cy’amatora yabo.

Uyu muyobozi mushya w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda Kigali yatangaje ko afite gahunda ari ukwigira hamwe mu nteko rusange ikibazo cy’igihembo fatizo cy’umu Avoka, kugira ngo hafatwe icyemezo ku gihembo gito yahabwa.

Yabivuze mu gihe abavoka bo mu Rwanda bari batakemerewe kwakira amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000) kuri dosiye iyo ari yo yose bagiye kuburana. Uwakiriye amafaranga make ku yo amabwiriza ashyiraho ibihembo mbonera by’Abavoka ateganya, yabihanirwaga kandi umuyobozi w’Urugaga akabigenzura.

Me Nduwamungu avuga ijambo ry'imigabo n'imigambi ye.
Me Nduwamungu avuga ijambo ry’imigabo n’imigambi ye.

Bamwe mu baturage bari ku byicaro by’inkiko bahafite imanza, bagiye batangaza ko aya mafaranga basabwa atuma aribo bajya kwiburanira kubera kubura ubushobozi bwo kuyishyura.

Kuri iki kibazo Me Nduwamungu yagize ati: “ Nta butabera bwabaho hatari aba Avoka bagenda batwaye imvugo z’ababuranyi”.

Uyu muyobozi mushya watorewe kuyobora urugaga ubusanzwe yari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abavoka bakiri bato mu Rwanda (AJA: Association des Jeunes Avocats au Rwanda) akaba yari na Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abavoka bakiri bato muri Afurika (Federation Africaine des Associations et Unions des Jeunes Avocats: FAUJA).

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Abavoka beza babaho n ababi ni uko.Nahaye frw 300000;avoka Valentine utuye i Tumba/Huye.mu kwa11/2023.Yarayariye muramu wanjye ntiyamugeraho.n ubu yaratwambuye.Mudukurikiranire akarengane ko karahari.

BAPFAKURERA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 21-12-2023  →  Musubize

Mwibagiwe kwandika ko ari amubeshyi indryadrya n umujura agusaba amafranga akwizeza ko azakuburanira maze akarya ruswa n uwo mu burana. Ameze nk inzoka ifite imitwe ibiri amafranga yanjye wandiye azaguhagama mu ijosi kandi azagutera umwaka ubuzima bwawe bwose .mba bariye abakugira ikizere. Imana izakwambika ubusa ubusambo bwawe buzamenyekana ku isi hose

uwineza yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Yewe ga Uwineza, wagirango uri umuhanuzi!
uwakubwira ibyamubayeho nyuma y’aho! Ntiyamazeho na kabiri! Bamuhambirije shishi itabona, banwirukana mu nama nkuru y’ubuyobozi, anahagarikwa amezi runaka!
Yewe, ibyo wamusabiye Imana yamukubiye gatatu!

Mazimpaka yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

NDUWAMUNGU NDAKWEMERA
HAKENEWE IMPINDUKA

Nepo yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Congz Jean

Mado yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

akazi keza mu mirimo ahawe itoroshye ariko azayisoza neza

nduwimana yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka