Ubushobozi bubonetse abakatirwa burundu y’umwihariko twajya tubafungira mu kato –Maj. Gen. Rwarakabije

Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda (RCS), Maj. Gen. Paul Rwarakabije avuga ko mu gihe inkiko zigikatira abakoze ibyaha binyuranye gufungwa burundu y’umwihariko, amikoro naboneka bakubaka ahagenewe gufungirwa bene bantu nta kabuza bazabafungira mu kato.

Ibi yabitangajwe ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2015 ubwo bari mu nama yahuriyemo abarebwa n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bose mu gihugu, bareberaga hamwe aho raporo ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda igeze.

Maj. Gen. Rwarakabije yatangaje ko iyo inkiko zikatiye abantu icyo gihano cyo gufungirwa mu kato, urwego rwa RCS rwakira ibyo byemezo uko bimeze, ariko ntirubashe kubishyira mu bikorwa kubera ubushobozi buke bw’amagereza bagafungirwa hamwe n’abandi.

Maj. Gen. Rwarakabije avuga ko ubushobozi nibuboneka bazafungirwa mu kato nta kabuza.
Maj. Gen. Rwarakabije avuga ko ubushobozi nibuboneka bazafungirwa mu kato nta kabuza.

Yagize ati “Mu bantu bari hagati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi bitatu dufite bakatiwe gufungirwa mu kato, kubakira buri muntu akato ke ni ibintu bisaba ubushobozi tudafite, akaba ariyo mpamvu twakira ibyemezo by’urukiko uko byatanzwe ariko tukagerageza kubakira mu bushobozi dufite”.

Gen. Rwarakabije yatangaje ko abo bakatiwe gufungirwa mu kato ubu bafashwe nk’abandi bafungwa kubera ubushobozi bwo kubaka akato ka buri wese butaraboneka, akongeraho ko ubwo bushobozi nibuboneka bakubakirwa ako kato, bazakajyamo nta kabuza mu gihe amategeko y’u Rwanda akibitegeka.

Iyi Raporo bigagaho muri iyi nama, buri gihugu kiyishyikiriza agashami gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu muryango w’abibumbye buri myaka ine kakareba uko buri Leta ishyira mu bikorwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ndetse igihugu kigahabwa inama z’ibyo cyahindura kugira ngo uburenganzira bw’ikiremwamuntu burusheho kugenda neza mu gihugu.

Minisitiri Busingye avuga ko bagiye kwihutisha uburyo iki gihano cyava mu mategeko y'u Rwanda.
Minisitiri Busingye avuga ko bagiye kwihutisha uburyo iki gihano cyava mu mategeko y’u Rwanda.

Ubwo u Rwanda rwashyikirizaga raporo akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu mwaka wa 2011, rwari rwahawe ingingo 67 zo kunononsora ku bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yatangaje ko u Rwanda rwamaze gutunganya neza ingingo 55, hasigaye 12 zirimo n’ingingo yasabaga ko uku gufungirwa mu kato byakurwaho burundu mu mategeko ahana mu Rwanda, bakaba bateganya kuyigaho bihagije igafatirwa ibyemezo byihuse.

Yagize ati “Kugeza ubu mu Rwanda nta muntu dufite ufungiye mu kato n’ubwo bikiri mu itegeko. Gushyira mu bikorwa rero iyi ngingo isaba ko byakurwa mu mategeko ahana mu Rwanda bikaba bitagoranye. Gusa guhindura itegeko n’ubwo bifata inzira ndende bigiye kwihutishwa n’abo bireba bose kugira ngo iyo ngingo ishyirwe mu bikorwa, ndetse n’izo ngingo zindi zisigaye zizihutishwe mu gushyirwa mu bikorwa, raporo izoherezwe mu kwezi kwa Kamena 2015, yuzuye mu mpande zose".

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka