Ruhango: Abunzi bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha kwihutisha akazi kabo

Kubera umusaruro ngo bagaragaje mu gukemura amakimbirane mu baturage, Umuryango ukora ibijyanye no guhosha amakimbirane, Search For Common Ground, kuri uyu wa 30 Mata 2015 washyikirije ibikoresho abunzi bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bizabafasha mu kurushaho kunoneza no kwihutisha akazi kabo.

Umurenge wa Kinihira ni wo murenge wa mbere ngo witwaye neza mu gukemura ibibazo abaturage bagiye bageza ku bunzi ndetse ibyinshi bigakemurwa bitagiye mu nkiko.

Abunzi bashyikirizwa ibitabo bizabafasha mu kazi kabo.
Abunzi bashyikirizwa ibitabo bizabafasha mu kazi kabo.

Abunzi bo muri uwo murenge bavuga ko kuva batangira aka kazi muri 2009 bakiriye ibirego 404, bakemura 397 bakaba basigaranye 7 gusa, na byo bavuga ko bazabirangiza vuba.

Ubwo bashyikirizwaga ibi bikoresho birimo umwambaro ugaragaramo amabara aranga ibindera ry’u Rwanda, ndetse n’ibitabo, abunzi bemeje ko ko bizabafasha kwihutisha akazi kabo.

Mu bikoresho abunzi bahawe harimo n'umwambaro ubaranga.
Mu bikoresho abunzi bahawe harimo n’umwambaro ubaranga.

Kubwimana Jean Baptiste , Perezida w’Abunzi mu Murenge wa Kinihira, yavuzeko uwo mwambaro uzatuma abaturage babaha agaciro bakwiye, kuko bizaba bigaragaza abo ari bo koko, agashimira abagize igitekerezo cyo kuwubambika.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko ibikoresho abunzi bahawe, bizatuma barushaho kunoza akazi kabo, abashimira ubwitange bagaragaje mu gukora umurimo bahamagariwe n’abaturage.

Abayobozi ngo banyinzwe n'ibyo abunzi bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango bagezeho.
Abayobozi ngo banyinzwe n’ibyo abunzi bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango bagezeho.

Naho Umuyobozi w’Umuryango Search for Common Ground, Narcissi Karisa, wahaye aba bunzi ibikoresho, avuga ko umusaruro w’abunzi ugaragra ku buryo bushimishije, akaba ari yo mpamvu biyemeje gukorana na bo mu buryo bugaragara.

Umusaruro w’abunzi kandi, ngo ugaragazwa na bamwe mu baturage bagiye bakemurirwa ibibazo n’abunzi batagiye mu manza, bikabarinda gusesagura imitungo yabo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni Byiza Pe.Ariko Bazatekere Ku Bibuga By’umupira Bipfa Ubusa Bigari Bidatunganywa Ngo Bitange Umusaruro,na Maire Ubwe Yarigeze Kubikiniramo Kera.Nibyubakwe Rwose Nka Stade,dutere Imbere Vuba.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

bakomeze guhesha akazi kabo isura nziza

ndaka yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka