Kamonyi: Ngo hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gufasha uwahohotewe

Mu nama Umuryango Mpuzamahanga uharanira Ubutabera, International Justice Misison (IJM), wagiranye n’inzego zifasha mu kumva ibibazo by’abantu ku wa 26 Gicurasi 2015, wabasabye gufatanya kugeza ubutabera ku wahohoteye kuko ari imwe mu ngamba zo gukumira ihohoterwa no kurirwanya.

Babivuga mu gihe hirya no hino mu gihugu hakigaragara abagira ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye kugitsina bakabihishira batinya ingaruka byabagiraho, hakaba n’abandi bazitirwa n’ubukene ntibite k’uwabo wahohotewe.

Inzego zitandukanye zirasabwa ubufatanye mu gufasha uwahohotewe.
Inzego zitandukanye zirasabwa ubufatanye mu gufasha uwahohotewe.

Polisi mu Karere ka Kamonyi, itangaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2015, hagaragaye abana 19 bafashwe ku ngufu.

Umubyeyi ufite umwana w’imyaka 8 wafashwe ku ngufu n’umugabo w’imyaka 32, ahamya ko iyo ataza kubona ubufasha bw’abaterankunga batandukanye atari kubona ubushobozi bwo gukurikirana umwana we haba mu kumuvuza no kumubonera ubutabera.

Umuryango IJM, umwe mu bakurikiranye umwana w’uyu mubyeyi usanga bikwiye ko inzego zitandukanye zihura n’abantu bagize ikibazo cy’ihohoterwa zigira uruhare mu kubafasha kugera ku butabera, kuko hari aho usanga bahishira ibyabaye ngo bitabagiraho ingaruka.

Shawn Francis Kohl, Umuyobozi wa IIJM, yizeje ko muri 2016 bazafungura "Isange One Stop Center" izajya yakirirwamo abahohotewe.
Shawn Francis Kohl, Umuyobozi wa IIJM, yizeje ko muri 2016 bazafungura "Isange One Stop Center" izajya yakirirwamo abahohotewe.

Baraka Paulette, umukozi ukurikirana abahohotewe muri uyu muryango ashishikariza abantu gutanga amakuru y’ahari ihohoterwa hakiri kare mu rwego rwo gukumira ko uwahohotewe agira ikibazo cy’ubuzima ndetse n’uhohotera ngo ashobora kugirira abandi nabi mu gihe adahanwe.

Intego nyamukuru yo guhuza izi nzego mu bufatanye bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo ni uburyo bwo gukora ubukangurambaga mu baturage ngo bareke guhishira ihohoterwa ribakorerwa.

Umuyobozi w’umuryango IJM, Shawn Francis Kaol atangaza ko mu rwego rwo korohereza abahohoterwa kubona ubufasha hafi, mu mpera z’umwaka wa 2016, mu Karere ka Kamonyi hazashyirwa ikigo cyakirirwamo abahohotewe kizwi ku izina rya Isange “One stop Center”.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka