Ruhango: Ari mu maboko ya Polisi ashinjwa gusenya agakuta k’indangagaciro akanakubita umukuru w’umudugudu

Nduhuye Adrien w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kirima, Akagari ka Munini mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, ari mu maboko ya polisi guhera ku wa 26 Gicurasi 2015, nyuma yo gukubita umukuru w’umudugudu wa Muremera, Safari Gaspard, akanasenya agakuta kanditseho indangagaciro z’uyu mudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munini, Sebambe Mukwega Ezechiel, avuga ko byahereye mu saa mbiri z’ijoro ku wa 25 Gicurasi 015, ngo ubwo uyu musore ubwo yatangiye yirukankana abaturage abakubita.

Yakubise umukuru w'umudugudu asenya n'agakuta kanditseho indangagaciro zawo.
Yakubise umukuru w’umudugudu asenya n’agakuta kanditseho indangagaciro zawo.

Aba baturage ngo batabaje Umukuru w’Umudugudu, maze ahageze uyu musore aramufata arakumubita aranamuruma, amukomeretsa ikiganza.

Uyu musore ngo yahise yiruka aragenda azana umuhoro n’isuka, yadukira agakuta kanditseho indangagaciro z’umudugudu uyu mukuru w’umudugudu ayoboye, aragasenya agahirika hasi.

Nyuma y’ibi, ngo yaranagiye ajya kwa nyina amusohora mu nzu ashaka kumukubita, gusa ngo nyuma yaje guhunga aburirwa irengero, aza gutabwa muri yombi mu gitondo cyo ku wa 26 Gicurasi 2015, ahita ajyanwa kuri Sitation ya Polisi ya Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munini, akavuga ko ibi byose biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyubyabwenge byiganje muri ako Karere ka Ruhango, icyakora ngo barimo gukora ibishoboka byose ngo bicike.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo babanza bakamujyana kwa muganga, ushobora gusanga ataribiyobyabwenge ahubwo ari ibyo abona kuri urwo rukuta yashenye akabona bitubahirizwa nkuko abyifuza akumva bimurenze akumva yabikuraho ntacyo bimumariye, agahitamo gukora gutyo.

Muzima yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka